Uyu muhanzi udasanzwe ari umuraperi, kuririmba indirimbo ya Jay Polly kwe byatunguye abatari bake mu bari bakoraniye mu gitaramo ‘MTN Iwacu Muzika Festival’.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo kuva ku rubyiniro, Kenny Sol yavuze ko yahisemo kuririmba iyi ndirimbo kuko ariyo yakuyeho igitekerezo cyo gukora iyitwa ‘Haso’ iri mu zo yakoze zakunzwe bikomeye.
Ati “Iriya ndirimbo rero impamvu nkunda kuyikora, ni uko nayikunze mu gihe cyashize nubu ndacyumva indirimbo za Jay Polly ariko niyo yampaye igitekerezo gikomeye cyo kwandika ‘Haso’.”
Ibi Kenny Sol yabigarutseho nyuma yo kuririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival yari yitabiriye ku nshuro ye ya mbere nk’umuhanzi.
Ni ibintu ahamya ko bishimishije kandi bimuha imbaraga zo gukora cyane kugira ngo akomeze gushimisha abakunzi be ndetse akazi gakomeze kanaboneke.
Uyu muhanzi ariko kandi yifashishije indirimbo ya Jay Polly mu gihe umuryango w’uyu muraperi n’inshuti ze kimwe n’abakunzi be bari kuzirikana imyaka itatu ishize yitabye Imana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!