Impamvu Ish Kevin yatandukanye n’uwamufashaga mu muziki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Mata 2021 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Ish Kevin yatangaje ko yatandukanye na Kemilson Entertainment yamufashaga mu muziki, bari bamaranye igihe kitageze ku mwaka bari gukorana.

Uyu musore yanditse kuri Instagram agaragaza ko we n’iyi nzu ifasha abahanzi bamaze guca ukubiri, anavuga ko iyi nzu batakoranaga nka Label ye ahubwo bari abafatanyabikorwa.

Ati “Mukomere, reka nkureho urujijo ku bantu banjye bose. Ntabwo nigeze ngirana amasezerano na label iyo ariyo yose cyangwa n’umujyanama. Nakoraga nigenga, Kemilson Entertainment nta kimwe yari cyo muri ibyo navuze ruguru. Bari abafatanyabikorwa ndetse ubu ntabwo tukiri gukorana.”

Hari amakuru avuga ko Ish Kevin yasezeye nyuma y’aho Kemilson Entertainment yashatse kumusinyisha bimwe mu byo iyi nzu yashakaga ntibabyumvikaneho, agahitamo gusesa n’ubufatanye bagiranaga. Bakoranaga bya kivandimwe nta masezerano.

Umwe mu nshuti za Ish Kevin yabwiye IGIHE ati “Yari amaze igihe kinini akorana na Kemilson Entertainment nta masezerano bafitanye, rero muri iyi minsi bashatse ko basinyana ntibahuza ku masezerano Ish Kevin ahitamo gukuramo ake.”

Ubuyobozi bwa Kemilson ntabwo bwifuje kugira byinshi buvuga kuri ibi bintu.

Ish Kevin yahaye imiririmbire ye inyito ya ‘Trappish Music’. Akundwa na benshi kubera uko ahuza kuririmba kwe n’amagambo aryoheye amatwi kandi arimo kuzimiza by’ubu benshi bita ‘slang’, ku buryo urubyiruko rumukunda byimazeyo.

Ubusanzwe ni umusore w’imyaka 24, wavukiye i Nyamirambo ku rya nyuma. Yize amateka, ubumenyi bw’isi ndetse n’ubukungu.

Avuga ko umuziki yakuze awumva ndetse awukunda byimazeyo, yumva indirimbo z’abahanzi batandukanye bakoraga Hip Hop mu Rwanda no hanze. Mu 2017 afata icyemezo cyo kujya muri studio, akora indirimbo yitwa ‘Rob the bank’ yahuriyemo na White Monkey, iba ari nayo imucira inzira mu muziki.

Uyu muhanzi uri gutegura album ye ya mbere ishobora kujya hanze muri uyu mwaka wa 2021, agezweho mu ndirimbo yitwa ‘Amakosi’.

Reba ikiganiro yigeze kugirana na IGIHE

Ish Kevin ni umwe mu banyempano muri Hip Hop
Ish Kevin ari mu baraperi bagezweho muri iki gihe cyane cyane mu rubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .