00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu z’isubikwa ry’igitaramo cya Asake, Fik Fameica na Double Jay i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Ukwakira 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Mu minsi ishize hatangajwe inkuru zateguzaga abakunzi b’umuziki igitaramo cyagombaga guhuriramo abahanzi barimo Double Jay w’i Burundi, Fik Fameica wo muri Uganda na Asake wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni igitaramo byari byavuzwe ko kizaba ku wa 28 Ukwakira 2022 ariko IGIHE yamenye amakuru ko kitakibaye ndetse cyigijwe inyuma ku busabe bwa Asake.

Umwe mu bo twaganiriye mu bateguraga iki gitaramo yavuze ko Asake yabasabye kwigiza inyuma iki gitaramo kuko akiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari gukorera ibitaramo bizenguruka muri Leta zinyuranye.

Ku rundi ruhande ariko uyu waduhaye amakuru yavuze ko bari kureba neza igihe nyacyo bashyiriraho iki gitaramo. Ati “Hamwe n’abahanzi turi gukorana turi kuganira turebe ko twagishyira mu Ukuboza 2022 ariko ntabwo turemeza amatariki.”

Double Jay ni ubwa mbere agiye gutaramira mu Rwanda nyuma yo gusohora indirimbo nyinshi zimaze iminsi zikunzwe.

Fik Fameica we yaherukaga gutumirwa mu gitaramo cyo mu Rwanda mu 2018 ubwo yari kwitabira iserukiramuco ryiswe ‘Summer Beach Fest’ ariko ntiyabasha kuririmba kuko babuze abantu.

Asake uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Omo Ope’ yakoranye na Olamide, ni ubwa mbere agiye gukorera igitaramo mu Rwanda.

Uyu muhanzi wabonye izuba ku wa 13 Mutarama 1995, ni umwe mu bafashwa n’inzu y’umuziki ya YBNL Nation ndetse na Empire Distribution. Kuva mu mwaka wa 2018, Asake ari mu muziki ariko izina rye ryakomeye binyuze mu ndirimbo yise ‘Mr Money’.

Iyi ndirimbo yaje no kuyisubiramo afatanyije na Zlatan ndetse na Peruzzi . Yakomeje gusohora indirimbo izirmo ‘Medusa’, ‘Yan Yan’ kugeza ubwo muri Gashyantare 2022 ashyize umukono ku masezerano na YBNL.

Agiye kuza i Kigali, nyuma y’uko ashyize hanze Extended Play (EP) iriho indirimbo nka ‘Omo Ope’ yakoranye na Olamide, ikunzwe mu buryo bukomeye.

Bwari ubwa mbere Asake yari agiye gutaramira i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .