00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Ariel Wayz yahisemo kwifashisha DJ Rusam n’umukunzi we mu ndirimbo nshya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 February 2025 saa 10:17
Yasuwe :

Ariel Wayz uri mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya mbere, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Made for you’, avuga ko ari impano yageneye abakundana ku munsi wabahariwe uzwi nka ‘St Valentin’.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Ariel Wayz yifashishije DJ Rusam n’umukunzi we, akavuga ko yabiyambaje nk’abasanzwe bakundana bigaragarira buri wese ubakurikira.

Mu kiganiro na IGIHE, Eloi Mugabe usanzwe ukorana bya hafi na Ariel Wayz ari nawe ureberera inyungu ze, yagize ati “Iyi ni indirimbo twahayemo nk’impano abakundana ku munsi wabahariwe, cyangwa ‘St Valentin.’ Mu gukora amashusho, twatekereje ku bantu tuzi baba bakundana mu buryo bugaragarira buri wese, twifashisha DJ Rusam n’umukunzi we.”

Muri Kanama 2024 nibwo Nadege Rusam wamamaye mu kuvanga imiziki nka DJ Rusam yambitswe impeta y’urukundo na Alex Tlex bari bamaze igihe bakundana.

DJ Rusam afatanya na mugenzi we DJ Higa mu kazi ko kuvanga imiziki.

Iyi ndirimbo yagiye hanze mu gihe Ariel Wayz ari mu myiteguro yo gusohora album ye ya mbere, ikaba ari nayo ya mbere mu ziyigize igeze hanze. Iyi album izajya hanze ku wa 08 Werurwe 2025, uzaba ari Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore.

Ariel Wayz uri mu bahanzi banyuze mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki, yatangiriye urugendo rwe mu Itsinda rya Symphony Band mbere y’uko batandukana mu 2020, atangira umuziki ku giti cye.

Uyu mukobwa yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza, ’You Should Know’, ’Wowe Gusa’, ’Good Luck’ n’izindi nyinshi zirimo na ’Katira’ aherutse gukorana na Butera Knowless.

Iyi album Ariel Wayz agiye kuyisohora nyuma ya EP eshatu yagiye asohora mu gihe amaze mu muziki, zirimo iyitwa ‘Best in Me’, ‘Touch the Sky’ ndetse n’iyitwa ‘Love & Lust’.

Ariel Wayz yavuze ko yahisemo kwifashisha DJ Rusam n'umukunzi we mu mashusho y'indirimbo kuko ari bamwe mu bakundana bigaragarira buri wese

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .