Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Bruxelles ku wa 8 Werurwe 2025, cyitabiriwe na The Ben mu gihe cyayobowe na Ally Soudy wari ufatanyije na Lucky Nzeyimana.
Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bakomeje kwibaza uko byagenze ngo yaba abahanzi nka Juno Kizigenza na Double Jay ntibagaragare muri iki gitaramo.
Bitewe n’uko buri wese yagize impamvu ye, tugiye kugaruka kuri buri umwe muri bo n’icyatumye atitabira iki gitaramo.
Juno Kizigenza
Juno Kizigenza wakoranye indirimbo ‘Soja’ na Bwiza ndetse akaba yari mu Bubiligi mu minsi ishize, ntabwo yagaragaye mu gitaramo cy’uyu muhanzikazi.
Uyu musore wanagaragaye ahagombaga kubera iki gitaramo mu gihe cyaburaga amasaha make ubwo abahanzi bajyaga gusuzuma ibyuma bwa nyuma, benshi bari batangiye kwizera ko aza kukigaragaramo.
Kutitabira iki gitaramo kwa Juno Kizigenza byatewe n’uko atari yarigeze abishyira muri gahunda, amakuru IGIHE ifite ahamya ko uyu musore yemeye kwerekeza i Burayi gushyigikira Bwiza ariko atigeze yemera kuririmba mu gitaramo cye.
Ni mu gihe ahubwo ari mu myiteguro y’ibitaramo ateganya gukorera i Burayi mu minsi iri imbere.
Ami Pro
Ami Pro wari ku rutonde rw’abagombaga kuyobora iki gitaramo akaba umwe mu bayobora ibitaramo bakomeye i Burundi, yari yerekeje i Burayi ariko urugendo ruramugora ku buryo yahageze igitaramo kirangiye.
Amakuru avuga ko igitaramo cyarinze kirangira ari mu ndege kuko yagize ibibazo by’urugendo byatumye ahagera mu gitondo cyo ku wa 9 Werurwe 2025 ahurirana n’uko igitaramo yari yitabiriye cyari kiri kurangira.
Double Jay
Double Jay wakoranye indirimbo ‘No Body’ na Bwiza, we ntiyitabiriye iki gitaramo bitewe n’uko yabonye ibyangombwa atinze.
Amakuru IGIHE ifite ni uko Double Jay wabonye ‘Visa’ habura iminsi mbarwa ngo igitaramo kibe, yatangiye gushaka itike y’indege yerekeza i Burayi ariko kuko yayishakaga ku munota wa nyuma asanga zihenze, bityo nyuma y’ibiganiro n’abateguraga iki gitaramo bahitamo kubyihorera.
Iyi mpamvu isa nk’iya Miss Muyango na we utaritabiriye kubera kubona ‘Visa’ atinze bikarangira atabashije kugendera ku gihe kuko itike y’indege yari yamaze guhenda.
Miss Muyango



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!