Massamba Intore yasuye itorero ‘Ishyaka ry’Intore’ ku wa 20 Mutarama 2025, aho rikorera imyitozo ku musozi wa Rebero. Yarisabye kuzakora igitaramo gikomeye kizaryinjiza mu ruhando rw’amatorero akomeye mu Rwanda.
Ibi Massamba yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, nyuma yo gusura itorero ‘Ishyaka ry’Intore’ aho rikorera imyitozo.
Ati “Ikintu cya mbere nabibukije ni uko mbasuye nk’umutoza w’Itorero ry’Igihugu, bityo nabasabye kuzakora igitaramo cyiza kuko hari amaso menshi azaba abareba. Nka njye byanze bikunze sinzaburamo bamwe nakwifashisha mu mikino iri imbere.”
Massamba kandi yabibukije ko itorero Ishyaka ry’Intore ryahozeho kandi mu gihe cyaryo ryari rikomeye.
Ati “Mu gihe cy’ingoma y’Umwami Mutara, iri torero ryari riyobowe na Butera ryari irya kabiri ku itorero ry’Igihugu ryitwaga ‘Indashyikirwa’, bityo nabasabye gusigasira amateka bagakora ibituma rikomeza kubahwa mu Rwanda.”
Massamba kandi yibukije Intore zigize itorero ‘Ishyaka ry’Intore’ kugerageza kugendana umutima w’ubutore, bakirinda gutatira umuco w’ubutore, anabakangurira kwiga kugira ngo umwuga bakora ntuzitwe uw’abaswa muri sosiyete.
Itorero ‘Ishyaka ry’intore’ rigeze kure imyiteguro y’igitaramo cyaryo cya mbere ‘Indirirarugamba’ giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 25 Mutarama 2025.














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!