Hari abatangiye gusaba ko yagezwa mu butabera ku byaba by’urukozasoni nkuko biri mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Ni impaka zongeye kubyuka nyuma y’uko Turahirwa ageze i Kigali nyuma y’iminsi yari amaze ari mu Butaliyani ari naho aya avuga ko aya mashusho yafatiwe mbere y’uko ashyirwa hanze mu buryo avuga ko bwamutunguye.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bayasamiye hejuru, bamwe bahamya ko Turahirwa akwiye guhita agezwa imbere y’ubutabera mu gihe hari abandi batabikozwa.
Uwiyise Teacher Eddie yagize ati “Moses Turahirwa Moshions agarutse mu Rwanda, ese mubona akwiye gufungwa cyangwa bamureke?”
Ni impaka yari azamuye maze uwiyise Ishimwe Colonel agira ati “Kereka bamufungiye aha wenyine, kuko agiye mu bandi bagororwa yabigisha imico mibi.”
Uwiyise Kavukire we yagize ati “RIB ntifunga igitsinagabo cyiyambitse ubusa, rero tuvire kuri Moses.”
Vivance we yavuze ko “Yakabaye yafatiwe ku kibuga cy’indege.”
Semuhungu Eric we yagize ati “Nta bwenge bubirimo, afungwa se yakoze iki?”
Mu gusubiza Semuhungu, uwiyise The Silent Truth we yagize ati “Yagaragaje ibikorwa by’urukozasoni ku karubanda, mu ruhame nicyo yazira, naho kuba aryamana n’abo bahuje ibitsina byo ni ubushake bwe. Gusa nizere ko na we biriya yagaragaje utarabikora, wakagombye kumuha inama yubaka.”
Undi wiyise Analyser & Teacher we yagize ati “Mwaramutse, bamufuga gute se kandi nta tegeko rihana abaryamanye bahuje ibitsina? Ahubwo yongere ashinge n’izindi sosiyete zitandukanye hano hirya hose mu duce two mu Rwanda ibyo kumufuga byo byibagirwe.”
Uwitwa Emma Musa we yagize ati “Ariko mugira amagambo we! Afungirwa iki buriya niba umwifuriza gufungwa, tubwire itegeko ubona yishe hanyuma tugusubize.”
Impaka kuri Turahirwa kandi zishingiye kuri dosiye ya Mugabekazi Liliane watawe muri yombi umwaka ushize nyuma yo kugaragara mu ruhame yambaye imyenda bamwe bise ko igaragaza ibice by’ibanga. Uwo mukobwa yaje gufungurwa by’agateganyo n’urukiko.
Iyo abihamywa n’urukiko yari guhanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.
Turahirwa binyuze ku rukuta yafunguye ku rubuga rwa Snapchat, aherutse gusohora amashusho ari gusambana n’abagabo bagenzi be.
Ni amashusho yemeje ko ari we ugaragaramo icyakora avuga ko batunguwe n’uko yagiye hanze kuko yari ayo kwifashisha muri filime bari bari gukorwa ’Kwanda1’.
Bidateye kabiri, hahise hasohoka andi mafoto y’uyu musore yambaye ubusa buri buri ndetse n’imyanya ye y’ibanga igaragara ku karubanda.
Moses Turahirwa Moshions agarutse Murwanda ese Mubona akwiye Gufungwa Cyangwa Bamureke ? 🙆🏾♂️ pic.twitter.com/TgyhIQY9wG
— Teacher 🎥 Eddie🇷🇼🇱🇷 (@MwarimuUshoboy) January 20, 2023
Kereka bamufungiye aha wenyine, kuko agiye mubandi ba gororwa yabigisha imico mibi.
— Ishimwe coronel (@ishimwe_coronel) January 20, 2023
@RIB_Rw ntifunga igitsina gabo kiyambitse ubusa muruhame rero tuvire kuri Moses
— KAVUKIRE 🇷🇼 (@kavukire_cctv) January 20, 2023
Yagafatiwe ku kibuga cy'indege
— Vivance:#Team PK (@VKajyibwami) January 20, 2023
Nonsense afungwa se yakoze iki?
— Semuhungu Eric (@EricSemuhungu) January 20, 2023
Yagaragaje ibikorwa byurukozasoni ku karubanda, muruhame nicyo yazira, naho kuba Ari umu gay byo nubushake bwe. Gusa nizereko nawe biriya yagaragaje utarabikora, wakagombye kumuha inama yubaka
— The_silent_truth (@Thesilenttruth6) January 20, 2023
Bonjour! bamufuga gute se??Kandi nta tegeko rihana (rihanisha)abaryamanye bahuje ibitsina... ahubwo araje yogere ashige nizindi company zitadukanye hano hirya hose muduce two mu Rwanda ibyo kumufuga byo byibagirwe
— Analyser & Trueth (@SergeAndres1) January 20, 2023
ubwo se yafungirwa mubakobwa cg mubahungu?🤔🧐🤣
— sano bruno (@sanobruno1) January 20, 2023
Bamufunge kuberako Yagiye kuzamura idarapo ry'urwanda Mu Mahanga ? ! Ishyari ryarabazonze pee !
— Borisindemoment (@BorisMashariki) January 20, 2023
Bamufunga se Hari icyaha yijyeze akora kuburyo wamucira urubanza
— ntuyeeric (@ntuyeeric) January 20, 2023
Bamurinde ingimbi gusa!
— Mystic Man (@Ntare41096688) January 20, 2023
Kwambara ubusa no gukina porno bakabimuhaniye
— Umusore_w'Imanzi (@Imanzi_ibyemera) January 20, 2023
Nibamufunga na @EricSemuhungu nahagera bazamufunge nawe yamamaza ubutinganyi
— Ministry of Opposition (@MinOpposition) January 20, 2023

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!