Uyu mukobwa yabihishuye mu kiganiro yagiranye na Galaxy FM, aho yabajijwe ku by’imodoka agendamo ndetse n’uwayimuhaye, agasubiza ko ari umugabo wamwikundiye bisanzwe amubonye muri ‘Reality Show’ yitwa Kampala Creme agaragaramo.
Ati “Ni inshuti kandi ntabwo aba hano. Ni ba bantu baba barasajijwe n’ibyamamare. Turavugana ariko twahuye amahushuka nabwo atari hano. Ntabwo mfite umukunzi. Meze neza kandi ndanyuzwe.”
Nyuma y’aya magambo bamwe mu Bagande ntabwo babyakiriye kuko batangiye kuvuga byinshi bagaragaza ko bidashoboka, abandi bakavuga ko ari ukubeshya.
Uyu mukobwa mu minsi yashize yavuzwe mu rukundo na Harmonize ariko ibyabo byaje kurangira nta rukundo ruzima ruvuyemo.
Laika w’imyaka 27 ni umukobwa uvuka mu muryango w’abanyamuziki nka Alpha Rwirangira na mubyara wabo AY, umuraperi ukomeye wo muri Tanzania.
Ni umuhanzikazi umaze imyaka itatu yinjiye mu muziki, azwi mu ndirimbo zirimo Love Story, Netwalira, Overdose, Your Body, You Single, My Type na Nzuuno aherutse gusohora.
Yaherukaga gushyira hanze EP ye ya mbere yise ‘It was all a dream’ yahurijeho abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki wa Uganda.
Uyu mukobwa ntabwo yakunze kuba mu Rwanda kuko afite imiryango mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba.
Yabaye mu Rwanda, muri Uganda na Tanzania mbere y’uko ajya kuminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yarangirije amasomo mu icungamutungo.
Uyu mukobwa ukoresha Laika nk’izina ryo mu muziki, atuye muri Uganda aho yabonye akazi mu 2020 nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho yatangiriye umuziki.
A Man I’ve Never Met Gave Me A Car Worthy 200M - @LaikaMusic__ #JikonkoneFlexx pic.twitter.com/uWSpPW55C8
— 100.2 Galaxy FM Zzina! (@GalaxyFMUg) November 3, 2024
Reba Nze Oyo, ya Laika na Vinka
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!