Iyi modoka yatanzwe na TomTransfers ni imwe mu bihembo umusore uzegukana ikamba rya Mr Rwanda azahembwa.
Iri kumurikirwa Abanyarwanda mbere y’iminsi mike ngo kwiyandikisha muri iri rushanwa birangire.
Ubuyobozi bwa Mr Rwanda bwabwiye IGIHE ko hamaze kwiyandikisha abahatanira iri kamba bagera kuri 600.
Bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, nyuma yo kwandika abahatanira ikamba rya Mr Rwanda, hazakurikiraho ijonjora ry’ibanze byitezwe ko rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.
Itsinda ry’abagize akanama nkemurampaka rizategura ibibazo ribyoherereze abiyandikishije bifate amashusho nabo babyohereze.
Aya mashusho azatambuka kuri RBA hanyuma abagize akanama nkemurampaka batoranye abitwaye neza kurusha abandi.
Aba nibo bazajya mu mwiherero mbere y’uko hatoranywa Rudasumbwa uzaba yahize abandi n’ibisonga bye, icyakora bitewe n’ingaruka za Covid-19, ingengabihe y’iri rushanwa ikaba yarahindutse.
Biteganyijwe ko umusore uzabasha kwegukana ikamba rya Mr Rwanda azahabwa ibihembo birimo imodoka nshya yo mu bwoko bwa Toyota Celica n’icumbi ry’umwaka mu nyubako za TomTransfers.
Iyi modoka izahembwa Mr Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw yatanzwe na TomTransfers ari na yo sosiyete yateye inkunga irushanwa rya Mr Rwanda.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!