Ibi Keza yabigarutseho yifashishije imbuga nkoranyambaga akoresha. Mu butumwa bugufi yasangije abamukurikira yagize ati "Umwana urirenze mbaye umubyeyi, inseko n’urukundo rwinshi bisaze umuryango wanjye. Ndibuka igihe muganga yavugaga ko nzabyara mu mpera za Nyakanga, umugabo wanjye B Threy yahise avuga ko ari ku isabukuru ye kandi koko byarabaye none basangiye isabukuru y’amavuko.”
Uyu mugore yafashe umwanya wo kwifuriza isabukuru y’amavuko yaba umugabo we ndetse n’imfura yabo.
Ku wa 27 Nyakanga 2023 ni bwo B Threy n’umugore we bibarutse imfura yabo, bityo iba ihuje umunsi w’amavuko na se umubyara.
Bertrand Muheto wiyise B-Threy uri mu batangije Injyana ya Kinyatrap, ni umwe mu baraperi bamaze kuzamura izina ryabo. B-Threy na Keza bakoze ubukwe muri Werurwe 2023.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!