00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Keza Nailla yateye imitoma B Threy ku isabukuru ahuje n’imfura yabo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 July 2024 saa 04:57
Yasuwe :

Ibyishimo ni byose kuri Keza Nailla wifurije isabukuru nziza umugabo we B Threy n’imfura yabo bavukira umunsi umwe, ahamya ko ari umunezero udasanzwe ku muryango we.

Ibi Keza yabigarutseho yifashishije imbuga nkoranyambaga akoresha. Mu butumwa bugufi yasangije abamukurikira yagize ati "Umwana urirenze mbaye umubyeyi, inseko n’urukundo rwinshi bisaze umuryango wanjye. Ndibuka igihe muganga yavugaga ko nzabyara mu mpera za Nyakanga, umugabo wanjye B Threy yahise avuga ko ari ku isabukuru ye kandi koko byarabaye none basangiye isabukuru y’amavuko.”

Uyu mugore yafashe umwanya wo kwifuriza isabukuru y’amavuko yaba umugabo we ndetse n’imfura yabo.

Ku wa 27 Nyakanga 2023 ni bwo B Threy n’umugore we bibarutse imfura yabo, bityo iba ihuje umunsi w’amavuko na se umubyara.

Bertrand Muheto wiyise B-Threy uri mu batangije Injyana ya Kinyatrap, ni umwe mu baraperi bamaze kuzamura izina ryabo. B-Threy na Keza bakoze ubukwe muri Werurwe 2023.

B Threy n'umuhungu we bizihiriza isabukuru y'amavuko umunsi umwe
B Threy n'umugore we barushinze umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .