Imitoma ikomeje guca ibintu hagati ya Rwatubyaye n’umukunzi we umwita umugabo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Amagambo asize umunyu y’urukundo akomeje guca ibintu hagati ya Rwatubyaye Abdul, myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi n’umukunzi we Hamida ukunze kwiyita Miss Independent ku mbuga nkoranyambaga.

Babinyujije ku rukuta rwa Instagram, bakomeje kugaragarizanya urukundo rukomeye nyuma y’uko uyu mukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi yitabiriye ubutumire, kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Cape Verde aho bagiye gukina umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021 kizabera muri Cameroun.

Mu minsi ishize Hamida ukunze kwiyita Miss Independent yifurije Rwatubyaye urugendo rwiza rugana muri Cape Verde.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati”Nahuye n’umumalayika ku Isi, Rwatubyaye Abdul warakoze kuba umuntu udasanzwe nigiraho byinshi.Ugire urugendo rwiza kandi umugore wawe aragukumbuye.”

Rwatubyaye asubiza ubu butumwa, yagize ati” Urukundo rwinshi mugore wanjye nkunda, uhora mu mutima wanjye.”

Ku mbuga nkoranyambaga, Hamida yakomeje kugaragaza urukumbuzi afitiye Rwatubyaye Abdul ndetse anagaragaza ko ari mu bategerezanyije amatsiko umukino w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na Cape Verde.

Si kenshi uyu mukinnyi yakunze kugaragaza umukunzi we mu ruhame, icyakora kuri ubu we na Hamida urukundo rwabo biyemeje kurushyira hanze.

Nubwo uyu mukinnyi adakunze kuvuga ku rukundo rwe, amakuru ahari ahamya ko amaze igihe akundana n’uyu mukobwa usanzwe aba muri Indonesia.

Rwatubyaye ni umwe mu bakinnyi beza ikipe Colorado Springs Switchbacks FC igenderaho akaba umwe muri ba myugariro ngenderwaho mu ikipe y’Igihugu Amavubi.

Hamida ukunze kwiyita Miss Independent amaze imyaka akundana na Rwatubyaye Abdul
Mu nyandiko nyinshi yoherereje Rwatubyaye, uyu mukobwa yakunze kugaragaza urukumbuzi afitiye uwo yise umugabo we
Rwatubyaye ni myugariro ngenderwaho mu ikipe y'Igihugu Amavubi
Rwatubyaye amaze igihe akina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye
Rwatubyaye ni umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Colorado Springs Switchbacks FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .