Abanyabirori b’i Musanze bateguriwe ‘Silent Disco’ izabera hagati mu muhanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Ukwakira 2019 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kane, Umujyi wa Musanze ugiye kwakira igitaramo cya Silent Disco kiri mu bimaze kumenyerwa mu bakunzi b’umuziki i Kigali no mu tundi duce dutandukanye tw’igihugu.

Musanze ni kamwe mu turere tumaze kugira imijyi ikomeye mu Rwanda, ni hamwe mu hakunze gutemberera ba mukerarugendo bahaca berekeza muri Pariki y’Ibirunga.

Igitaramo cya Silent Disco kizabera muri uyu mujyi ku wa 25 Ukwakira 2019 gifite umwihariko kuko kizabera hagati mu muhanda.

Iki gitaramo cyiswe "Gorilla Street Silent Disco Musanze" isoza Ukwakira iha ikaze Ugushyingo kwa 2019, yatumiwe abahanga mu kuvanga imiziki barimo Dj Phil Peter, Dj Lenzo, Dj Anita Pendo, Dj Big, Dj Young na Dj Traxx.

Muyoboke Alex wateguye iki gitaramo yabwiye IGIHE ko bikwiye ko imijyi ikomeye yo hanze ya Kigali yibukwa n’abategura ibitaramo.

Yagize ati” Kigali ni umurwa mukuru ariko n’abatuye mu mijyi yo mu zindi ntara na bo baba bakeneye imyidagaduro, abategura ibitaramo bakeneye kuzirikana n’abakunda imyidagaduro bo mu ntara.”

Muyoboke ari mu bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, uyu yafashije abahanzi batandukanye ndetse anategura ibitaramo byinshi.

Uyu mugabo wari umaze igihe afasha Allioni, kuri ubu yasubukuye ibyo gutegura ibitaramo ahereye ku kizabera i Musanze.

Yavuze ko bikenewe ko intara zifite imijyi ishyushye zitegurwamo ibitaramo abakunzi b’imyidagaduro bakagira amahitamo atandukanye yaho bajya gutemberera.

Yasabye Abanyamusanze kuzitabira Silent Disco kugira ngo batere imbaraga abandi bategura ibitaramo.

Ku nshuro ya mbere igitaramo cya Silent Disco cyabereye i Kigali mu 2015 kuri The Manor Hotel, kugeza ubu ni bimwe mu bikunzwe n’aho byabereye haba huzuye abakunda kwihizirwa n’umuziki.

Silent Disco ni ibirori biba biyobowe n’abahanga mu kuvanga imiziki ariko bakabikorera ahantu hatumvikana urusaku. Umufana wese witabira ibirori ahabwa headphones/Ecouteurs zikoresha ihuzanzira ritagira umugozi [wireless], ni na zo zimufasha kumva indirimbo hatumvikanye urusaku.

Muyoboke yavuze ko kenshi usanga abategura ibitaramo bahamya ko hanze ya Kigali bitoroha kubihategurira cyane ko baba batizeye kubona abafana.

Icyakora nanone yemeza ko abaturage bo mu ntara zinyuranye ahari imijyi baba bakunda umuziki ku buryo igihe bateguriwe ibitaramo byiza babyitabira nkuko hari n’ingero z’ibyabaye kandi bikagenda neza.

Iki gitaramo byitezwe ko kizafunga umuhanda uri hafi n’isoko, kwinjira bizaba ari ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Muyoboke Alex ni we wateguye iki gitaramo kizabera i Musanze
Igitaramo cya "Silent Disco" kigiye kubera mu Mujyi wa Musanze ku nshuro ya kane
Aba Djs batandukanye ni bo bazasusurutsa abanyabirori b'i Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza