Iminsi iteka inzovu mu rwabya! Impinduka ku byamamare twamenye muri sinema mu myaka yo hambere (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Wa musore we, ishimire ubusore bwawe n’umutima wawe ukunezeze mu minsi y’ubuto bwawe. Ayo ni amwe mu magambo dusanga muri Bibiliya Yera mu gitabo cy’Umubwiriza 11:9. Ashushanya ko umuntu wese akwiriye gufatirana ibihe bye by’ubuto kuko ejo haza habitse ibindi kandi uko iminsi igenda ari ko imbaraga zigenda zigabanuka kubera imyaka.

Aya magambo yerekana ko umuntu akwiriye gukora ibishoboka byose ubusore bwe ntibumupfire ubusa akabubyaza umusaruro ku buryo mu bihe by’amasaziro ntacyo azicuza.

Ni nako bimeze ku byamamare bitandukanye twamenye cyane mu ruganda rwa sinema ubu biri kugana mu bihe by’amasaziro ariko byasize amateka ku buryo buri wese abyirahira.

Niba wararebye filime nka Rambo cyangwa se ukaba uzi Sammo Hung mu buto bwabo ubu nta kabuza ushobora kubareba ntubamenye kubera impinduka zigaragara zagiye ziza ku mibiri yabo.

IGIHE yagukusanyirije amafoto ya bamwe mu byamamare byakanyujijeho muri sinema, mu bihe byabo by’ubuto ndetse n’ay’uyu munsi.

1. Michael Dudikoff wakinnye American Ninja

Michael Joseph Stephen Dudikoff Jr. yavutse ku wa 8 Ukwakira 1954, ni umukinnyi wa filime w’Umunyamerika akaba yaranamamaye cyane muri filime z’imirwano.

Yakinnye izirimo iy’uruhererekane ya ‘American Ninja’ yagiye hanze guhera mu 1985-1990, ‘Avenging Force (1986)’, ‘ Platoon Leader (1988)’, ‘River of Death (1989’), ‘Soldier Boyz (1996)’, ‘Bounty Hunters (1996)’, ‘Bounty Hunters 2: Hardball (1997)’ n’izindi nyinshi.

Michael Dudikoff mu busore bwe
Michael Dudikoff wakanyujijeho muri sinema ubu ni umusaza

2. Jackie Chan

Uyu mugabo w’umunya-Hong Kong ubusanzwe yitwa Chan Kong-sang yavutse ku wa 7 Mata 1954. Yamamaye mu ruganda rwa sinema nka Jackie Chan, yabaye umuyobozi wa filime, uzikora ndetse n’umuhanzi.

Yamamaye cyane ku Isi mu ruhando rwa sinema kubera uburyo bwo kurwana bwa acrobat, gukoresha intwaro mu buryo butunguranye n’ibindi.

Yari yaratojwe uburyo bwo kurwana buzwi nka Wushu cyangwa Kung Fu na Hapkido. Yakinnye muri filime zirenga 150 guhera mu myaka yo mu 1960. Mu 2016 Forbes yagaragaje ko umutungo we ubarirwa muri miliyoni $350, icyo gihe yari umukinnyi wa filime wa kabiri ku Isi wishyurwa akayabo.

Jackie Chan mu buto bwe ni uku yasaga
Jackie Chan ageze mu za bukuru

3. Sylvestre Stallone

Uyu mugabo ubusanzwe yitwa Michael Sylvester Gardenzio Stallone. Yavutse ku wa 6 Nyakanga 1946. Uyu Munyamerika ni umukinnyi wa filime, umuyobozi wazo, umwinditsi wazo akaba anazitunganya.

Nyuma y’igihe kinini yamaze ari gushakisha aho yamenera ngo abe umukinnyi wa filime w’icyamamare mu 1969 yageze mu Mujyi wa New York mu 1974 yinjira i Hollywood. Yatangiye kuvugisha benshi ubwo yakinaga muri filime ya ‘The Lords of Flatbush’ aho yakinny yitwa Stanley Rosiello.

Filime yitwa ‘Rocky’ yakinnyemo yatumye yamamara mu buryo bukomeye.

Uyu mugabo yanamamaye nka John Rambo mu bice bya Filime ya ‘Rambo’ byagiye hanze mu 1982–2019. Mu 1977 Stallone yashyizwe mu bahatanira ibihembo bibiri bya Academy Awards biturutse kuri ‘Rocky’ mu byiciro bya Best Original Screenplay na Best Actor. Yabaye umuntu wa gatatu mu mateka y’Isi wahatanye muri ibi byiciro abikesheje filime imwe nyuma ya Charlie Chaplin na Orson Welles.

Michael Sylvester Gardenzio Stallone yavutse ku wa 06 Nyakanga 1946
Sylvester Stallone mu myaka itandukanye
Sylvestre Stallone wamamaye nka Rambo muri filime zitandukanye

4. Van Damme

Ubusanzwe yitwa Jean-Claude Camille François van Varenberg, yavutse ku wa 18 Ukwakira 1960. Yamamaye cyane nka Jean-Claude Van Damme. Ni Umubiligi w’umukinnyi wa filime ndetse akaba n’umwe mu bamamaye mu mikino yo kurwana ariko aza gufata ikuruhuko cy’izabukuru.

Filime yakinnyemo zamamaye zirimo ‘Bloodsport (1988)’, ‘Cyborg (1989)’, ‘Kickboxer (1989)’, ‘Lionheart (1990)’, ‘Death Warrant (1990)’, ‘Double Impact (1991)’, ‘Universal Soldier (1992)’, ‘Nowhere to Run (1993)’, ‘Hard Target (1993)’, ‘Timecop (1994)’, ‘Street Fighter (1994)’, ‘Sudden Death (1995)’, ‘Maximum Risk (1996)’, ‘JCVD (2008)’, ‘Jean-Claude van Johnson (2016 - 2017 series)’ na ‘The Bouncer (2018)’.

Van Damme mu busore bwe
Van Damme ni umwe mu bakinnyi ba filime bubatse amateka ubu ageze mu za bukuru

5. Jet Li

Uyu musaza ufiye inkomoko mu Bushinwa ubusanzwe yitwa Li Lianjie Yangzhong yavutse ku wa 26 Mata 1963. Yamamaye nka Jet Li. Ni umukinnyi wa filime, uzitunganya akaba yarafashe ikuruho mu mikino ya Wushu. Yavukiye mu Mujyi wa Beijing.

Nyuma y’imyaka itatu yitoza umukino wa Wushu abifashijwemo n’umwarimu witwa Wu Bin, Li yatwaye shampiyona muri uyu mukino hamwe n’ikipe ya Beijing Wushu Team gusa yaje kuva muri uyu mukino ku myaka 19.

Nyuma yatangiye kwamamara nk’umukinnyi wa filime mu Bushinwa abifashijwemo Shaolin Temple yagiye hanze mu 1982. Yabaye ikimenyabose muri filime zitandukanye zijyanye no kwitabara zirimo ‘Hero’ ya Zhang Yimou yagiye hanze mu 2002, ‘Fist of Legend’ yo mu 1994, ibice bitatu bibanza bya ‘Once Upon a Time’ mu Bushinwa guhera mu 1991–1993 aho yakinnye yitwa Wong Fei-hung.

Filime ya mbere itari iyo mu Bushinwa yakinnyemo ni iyitwa Lethal Weapon yagiye hanze mu 1998 yakinnyemo mu gice cya kane, mu 2000 agaragara muri ‘Romeo Must Die’ ari umukinnyi w’imena aho yakinnye yitwa Han Sing.

Yamamaye muri filime nyinshi mpuzamahanga zirimo ‘Kiss of the Dragon’, ‘Unleashed’, ‘The One’, ‘War’ , ‘The Mummy: Tomb of the Dragon Emperor’ n’izindi.

Jet Li ni umwe mu bakinnyi ba filime bamamaye cyane ku Isi iyi ni ifoto ye yo mu za bukuru
Jet Li mu busore yamamaye nk'indwanyi ikomeye muri sinema

6. Donnie Yen

Uyu munya-Hong Kongo yavutse kuwa 27 Nyakanga 1963. Yamamaye cyane muri filime zo kwitabara, kuyobora filime, kuzitunganya, atwara irushanwa rya Wushu ku Isi inshuro eshatu…

Donnie Yen Ji-dan ni umwe mu bakina filime bakomoka muri Hong Kong bari imbere. Yagaragaje ubumenyi mu mikino njyarugamba irimo Tai Chi, Boxing, Kickboxing, Jeet Kune Do, Hapkido, Taekwondo, Karate, Muay Thai, Wrestling, Brazilian Jiu-Jitsu, Judo, Wing Chun na Wushu.

Yabaye umwe mu bakinnyi b’ibimenyabose muri Aziya mu myaka ya 2000 ndetse aba n’umwe mu bakinnyi bishyurwa akayabo. Mu 2013 yinjije miliyoni US$ 28.4 biturutse kuri filime enye ndetse n’amatangazo yamamaza atandatu yakoze.

Yamamaye muri filime zirimo ‘Rogue One: A Star Wars Story’ , ‘Xiang in xXx: Return of Xander Cage’ n’izindi.

Donnie Yen mu busore bwe
Donnie Yen ni umwe mu bakinnyi ba filime bubatse amateka mu ziganjemo imirwano

7. Matthias Hues

Uyu mugabo ukomoka mu Budage yavutse ku wa 14 Gashyantare 1959. Yamamaye mu ruganda rwa sinema muri Amerika nk’umukinnyi wa filime akaba n’umwe mu bakina izirimo imirwano yo kwitabara.

Derek Barton wamamaye muri sinema ya Hollywood yahamagawe kwitabira itoranywa ry’abakinnyi bari kugaragara muri filime, uyu yahamagawe nyuma y’ibura rya Jean-Claude Van Damme nawe aza kohereza Matthias Hues nawe akora ibishoboka byose ngo yemeza abashakaga umukinnyi ufite imyitwarire basabaga.

Filime zirimo ‘No Retreat, No Surrender 2’ yagiye hanze mu 1987 zafunguye imiryango kuri we mu rugendo rwo gukina filime. Yakinnye mu zindi zirimo ‘Big Top Pee-wee’ yagiye hanze mu 1988, ‘Star Trek VI: The Undiscovered Country’ yo mu 1991 n’izindi.

Matthias Hues atarasaza ni uku yari ateye, yari umusore w'intarumikwa
Matthias Hues mu busore bwe yari indwanyi karahabutaka
Matthias Hues ni umwe mu bakinnyi ba filime bakanyujijeho mu bihe byo hambere

8. Naseeruddin Shah

Naseeruddin Shah yavutse ku wa 20 Nyakanga 1950. Ni umukinnyi wa filime akaba n’uziyobora. Akomoka mu Buhinde.

Yagiye atwara ibihembo bitandukanye bikomeye birimo n’icyo yahawe na guverinoma y’igihugu cye, yamushimiraga uruhare atanga mu guteza imbere uruganda rwa sinema.

Yakinnye muri filime zitandukanye zirimo Nishant, Aakrosh, Sparsh, Mirch Masala, Albert Pinto Ko Gussa Kyon Ata Hai, Trikal, Bhavni Bhavai, Junoon, Mandi, Mohan Joshi Hazir Ho!, Ardh Satya, Katha, Jaane Bhi Do Yaaro n’izindi.

Naseeruddin Shah imvi zabaye uruyenzi
Naseeruddin Shah mu busore bwe

9. Chuck Norris

Carlos Ray "Chuck" Norris yavutse mu 1940. Ni Umunyamerika wamamaye mu gukina filime n’ibindi byerekeranye nabyo muri uru ruganda. Yabaye umwe mu basirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika barwanira mu kirere.

Atwara ibihembo mu mikino yo kwitabara nyuma atangiza umukino witwa Chun Kuk Do. Afite umukandara w’umukara muri Tang Soo Do, Brazilian jiu jitsu na Judo.

Yamamaye muri The Wrecking Crew, Way of the Dragon, Breaker! Breaker!, Good Guys Wear Black, A Force of One, The Octagon, and An Eye for an Eye, Forced Vengeance, Missing in Action n’izindi nyinshi.

Chuck Norris mu busore bwe
Chuck Norris yavutse mu 1940 aba umukinnyi wa filime w'ikirangirire

10. Bolo Yeung

Yang Sze wamamaye nka Bolo Yeung yavutse ku wa 03 Nyakanga 1946. Ni Umushinwa wamamaye mu bijyanye na siporo zo kubaka umubiri, mu mikino yo kwitabara ndetse n’umukinnyi wa filime.

Yamamaye muri filime zirimo ‘Enter the Dragon’ yari inarimo Bruce Lee, ‘Bloodsport’ yahuriyemo na Jean-Claude Van Damme, ‘ Bloodfight’ n’izindi nyinshi.

Bolo Yeung wamamaye muri sinema no mu bijyanye no kubaka umubiri nawe ageze mu za bukuru
Bolo Yeung mu busore bwe ni uku yagaragaraga

11. Sammo Hung

Sammo Hung yavutse ku wa 7 Mutarama 1952. Ni umukinnyi wa filime ukomoka muri Hong Kong wamamaye cyane mu bihe byo hambere na n’ubu akaba akirahirwa n’abakuze mu gisekuru cyabo ari umusore w’intarumikwa.

Ari ku isonga mu babashije kuzamura uruganda rwa sinema muri Hong Kong, ndetse yafashije benshi muri icyo gihugu mu ntangiro zabo mu ruganda rwa sinema akabatoranyiriza gukina muri filime yakoze cyangwa se akaba akazi mu kuzitunganya.

Sammo Hung nawe uri mu bakinnyi bakanyujijeho ubu ageze mu za bukuru
Umubyibuho wa Sammo Hung watangazaga benshi, ariko ni indwanyi yubatse izina rikomeye

12. Schwarzenegger

Uyu mugabo ukomoka mu Autriche ariko ufite ubwenegihugu bwa Amerika ubusanzwe amazina ye ni Arnold Alois Schwarzenegger. Yavutse ku wa 30 Nyakanga 1947.

Yamamaye cyane mu ruganda rwa sinema rwo muri Amerika aba umwe mu birahirwa cyane ku Isi. Yabaye guverineri wa 38 wa Leta ya California guhera mu 2003 kugeza mu 2011.

Yamamaye muri filime zirimo ‘The Terminator’, ‘Commando’, ‘The Running Man’, ‘Predator’ , ‘Total Recall’ , ‘True Lies’, ‘Twins ‘, ‘Kindergarten Cop’, ‘Junior’, ‘Jingle All The Way’ n’izindi.

Schwarzenegger ageze mu za bukuru
Schwarzenegger mu busore bwe ni uku yari ateye

13. Shahrukh Khan

Shahrukh Khan azwi mu bakurikira cyane filime benshi bakunze kwita ‘Ibihinde’. Uyu mugabo w’imyaka 55 yavutse ku wa 2 Ugushyingo 1965. Azwi cyane muri filime ziganjemo iz’urukundo akaba umwe mu baziryoshya ku buryo iwabo badatinya kumwita ‘umwami’ iyo bigeze kuri izi ngingo.

Uyu mugabo yatangiye kwigaragaza muri sinema mu myaka yo mu 1980, aza gutangira kuba umwe mu barangamiwe muri Bollywood mu 1992.

Yakinnye muri filime zitandukanye zirimo Baazigar (1993), Darr (1993) na Anjaam (1994). Nyuma yatangiye kwamamara muri filime z’urukundo Dilwale Dulhania Le Jayenge (1995), Dil To Pagal Hai (1997), Kuch Kuch Hota Hai (1998) yakunzwe mu buryo bukomeye ku Isi yose, Mohabbatein (2000) , Kabhi Khushi Kabhie Gham(2001), Raees (2017) n’izindi.

Shahrukh Khan afite imyaka irenga 50
Shahrukh Khan mu myaka y'ubusore bwe

14. Robert De Niro

Robert De Niro, ni icyamamare mu gukina filime akaba akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo yavutse ku wa 17 Kanama 1943.
Yamamaye cyane muri filime nka The Godfather Part II (1974) na Raging Bull (1980) zamuhesheje ibihembo bya Oscars n’izindi nyinshi zamugize icyamamare ku Isi yose.

Robert De Niro mu busore bwe
Robert De Niro ni umwe mu bihangange byubatse izina muri sinema ku Isi yose

15. Bruce Wills

Walter Bruce Willis yabonye izuba ku wa 19 Werurwe mu 1955. Yavutse kuri nyina w’Umudage na se w’Umunyamerika. Yavukiye mu Budage ariko umuryango we uza kwimukira muri Amerika afite imyaka ibiri y’amavuko.

Yatangiye kumenyakana no kugaragaza impano mu myaka yo mu 1970. Aza kugirwa umukinnyi w’imena muri filime y’uruhererekane Moonlighting yatangiye gukinwa guhera mu 1985 kugeza mu 1989 kuva ubwo ahita atangira kugaragara muri filime nyinshi.

Yagaragaye muri filime nka Hudson Hawk (1991), Pulp Fiction (1994), 12 Monkeys (1995), Last Man Standing (1996), The Fifth Element (1997), Mercury Rising (1998), The Sixth Sense (1999), Tears of the Sun (2003), Hostage (2005), Over the Hedge (2006), What Just Happened (2008), Moonrise Kingdom (2012), Motherless Brooklyn (2019) n’izindi.

Uretse gukina filime ni n’umuririmbyi kuko mu 1987 yashyize hanze album yise ‘The Return of Bruno’ mu 1989 no mu 2001 nabwo ashyira hanze izindi abyiri zaje zikurikirana.

Bruce Willis kuva mu bwana kugeza imvi zibaye uruyenzi
Bruce Willis wubatse amateka muri sinema ageze mu za bukuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .