Imihigo ya Umuratwa Anitha nyuma yo kumenya igihe Miss Supranational azahagariramo u Rwanda izabera

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Mata 2021 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Miss & Mister Supranational Organization, bwatangaje ko aya marushanwa yombi arimo irya Miss Supranational rizitabirwa n’u Rwanda azaba muri Kanama uyu mwaka nta gisibya.

Umuyobozi wa sosiyete itegura aya marushanwa, Gerhard Parzutka von Lipinski, yatangaje ko azaba guhera ku wa 20 kugeza ku wa 22 Kanama 2021 muri Pologne aho asanzwe.

Mu itangazo yashyize hanze yagiraga ati “Nyuma yo gukora amarushanwa y’ibanze mu bihugu umwaka ushize tunejejwe no gutangaza ko aya marushanwa y’ubwiza azaba mu mpeshyi […] ubuzima buzira umuze no kumera neza kuri buri umwe witabiriye buri gihe nibyo dushyira imbere. Abayobozi bacu bari gukora ubutaryama bakomeza gukurikirana uko icyorezo gihagaze mu gihugu cyacu. Twizeye neza ko tuzaba tubihagazeho neza ko amarushanwa yacu azaba mu mudendezo.”

Yavuze ko bazakorana n’inzego z’ubuzima zitandukanye ku buryo abazitabira iri rushanwa bazakomeza kumera neza no gukurikiranwa mu bihe bazaba bitegura kujya muri Pologne n’igihe bazaba bagezeyo.

Nyuma y’iri tangazo, Umuratwa Kate Anitha wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021, yabwiye IGIHE ko agiye gukaza imyitozo ariko ataretse no gukora ibikorwa birimo n’iby’ubugiraneza.

Ati “Ubu ikintu cya mbere ngiye kwitaho ni ugukora imyitozo haba ku bijyanye n’impano , intambuko ndetse no kuvugira mu ruhame. Iyi myitozo ihagije nzayifashwamo n’uwo abari kumfasha bazabona ubifitiye uburambe. Ikindi ni ugukomeza gukora ku mishinga ijyanye n’ibikorwa by’ubugiraneza, birimo gufasha abana bo ku muhanda mu buryo bunshobokeye , kurwanya inda ziterwa abangavu mfatanyije na Umunyana Shanitah nasimbuye n’ibindi.”

Uyu mukobwa yavuze ko yizeye kuzagera kure muri iri rushanwa asaba abanyarwanda gukomeza kumuba hafi, ndetse bakamushyigikira mu gihe icyo aricyo cyose azajya aba abakeneye.

Ati “Mfite inyota yo guhesha ishema igihugu kandi abanyarwanda nibamfasha nziko tuzabigeraho.”

Muri Nyakanga umwaka ushize Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Supranational bwatangaje ko iri rushanwa hamwe n’irya Mister Supranational yose yasubitswe kubera ibihe bidasanzwe Isi yari irimo by’icyorezo cya Covid19.

Umunya-Thailand , Anntonia Porsild, niwe ufite ikamba rya Miss Supranational cyo kimwe n’Umunyamerika Nate Crnkovich ufite irya Mister Supranational.

Umuratwa agiye gutangira imyiteguro kugira ngo azahagararire u Rwanda neza muri Miss Supranational
Umuratwa Kate Anitha niwe uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational izabera muri Pologne
Umuratwa yambitswe ikamba rya Miss Supranational asimbuye Umunyana Shanitah
Umuratwa yiteguye guhesha ishema igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .