Ashimwe uri mu bakobwa 18 bahatanye muri iri rushanwa, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko yitabiriye iri rushanwa nyuma yo kubibona ku mbuga nkoranyambaga, ubwo abaritegura bari mu rugendo rwo gushaka usimbura ufite ikamba.
Ashimwe Michelle avuga ko akigera muri Nigeria ahari kubera iri rushanwa, yashimishijwe n’uko yakiriwe n’abantu baho kuko bamwakiranye umutima mwiza kuva ku kibuga cy’indege kugeza kuri hoteli acumbitsemo.
Yavuze ko icyo yiteze kuri iri rushanwa ari uko rizamufasha gutera indi ntambwe no gukora impinduka.
Ati “Iyo umuntu ari gukora ibintu bijyanye n’irushanwa ritanga umuyoboro nk’uwo Miss Africa itanga, icyo uba witeze ni impinduka mu buzima kuko iyo uritwaye ntabwo wongera kuba uwo wari we. Icyo niteze ni uguhinduka ngakora imishinga yanjye.”
Abajijwe niba mu bo bahanganye ntawe umuteye ubwoba, Ashimwe avuga ko ntawe kuko buri wese yavuye mu gihugu azi ikimujyanye mu irushanwa, icyakora akemeza ko byanga bikunze iyo abantu bahatanye haba hari ugomba guhiga abandi.
Ati “Mfite icyizere 100% ko nzatwara ikamba. Ndasaba Abanyarwanda kunshyigikira ku mbuga nkoranyambaga bagashyiraho ubutumwa bagakora ‘tag’ kuri Miss Africa, kuko bizatuma abategura babona ko mu Rwanda bamfitiye icyizere.”
Gutangaza umukobwa uzahiga abandi muri Miss Africa Ashimwe Michelle ahatanyemo, bizakorwa ku wa 20 Mata 2025. Umukobwa wegukanye ikamba, ahabwa 25.000$ n’imodoka nshya. Umunya-Nigeria Precious Okoye ni we uheruka kwegukana iri kamba.
Ashimwe asanzwe ari umukinnyi wa Basketball wabizigize umwuga aho ubu akina mu Ikipe ya Azomco.
Mu 2022 yitabiriye Miss Rwanda ndetse yitabira Miss Heritage Global 2023/2024. Yajyanye muri Miss Africa umushinga wo guteza imbere siporo cyane cyane mu bagore n’abakobwa.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!