Imihigo Miss Iradukunda Liliane ajyanye muri Miss World 2018

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Ugushyingo 2018 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018, Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane, yerekeje mu Bushinwa aho agiye guhatana mu irushanwa ry’Isi ‘Miss World’, avuga ko intego afite ari ukuzana ikamba i Kigali.

Uyu mukobwa yahagurutse i Kigali saa yine n’igice z’ijoro ari kumwe na Ishimwe Dieudonné, uyobora Rwanda Inspiration Back Up itanga umukobwa uhagararira u Rwandamuri Miss World.

Aba bombi berekeje mu Bushinwa, aho Iradukunda agiye guhurira mu mwiherero n’abandi bakobwa 122 baturutse ku migabane itandukanye bitabiriye Miss World 2018.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 68 rizabera ahitwa Sanya mu Ntara ya Hainan mu Bushinwa. Abahatana bazagerayo ku wa 9 Ugushyingo 2018, mu gihe uzegukana irushanwa azamenyekana ku wa 8 Ukuboza 2018.

Miss Irakudukunda mu kiganiro yahaye IGIHE mbere yo kurira indege, yavuze ko ajyanye umuhigo wo kwegukana ikamba no guhesha ishema igihugu mu buryo bwose bushoboka.

Ati “Mu Bushinwa muri Miss World icyo nitezeyo ngiye guhagararira u Rwanda, kandi icyo nizeza Abanyarwanda ni ukuruhagararira neza nkitwara neza”.

Yakomeje agira ati “Mu mihigo mfite harimo kuzana ikamba mu Rwanda kuko ntabwo ngiye by’umurimbo ahubwo ngiye guhatana. Intwaro nitwaje ni uburyo Abanyarwanda banshyigikiye kuko nibyo bizantera gukora cyane.”

Uyu mukobwa yavuze ko abakobwa hafi ya bose bagiye guhatana muri Miss World yagiye akurikira amakuru yabo ndetse benshi bakaba bakomeye, ariko nawe avuga ko atari agafu k’imvugwa rimwe.

Ati “Abakobwa hafi ya bose narabakurikiranye ntabwo boroshye ariko nanjye ndarenze ntabwo noroshye.”

Yakomeje avuga ko nta kintu yavuga ko agiye yishingirije kurusha ibindi kuko ashaka kuzaza mu myanya y’imbere muri buri cyiciro.

Yavuze no ku mpamba yahawe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance, bahuye ku munsi w’ejo ati “Icya mbere Minisitiri wa Siporo n’Umuco mufata nk’umubyeyi ntabwo mufata cyane nka Minisitiri, impamba yampaye ni ukuzitwara neza nkerekana indangagaciro z’umuco nyarwanda, nkitwara neza kugira ngo mbe nazamura ibendera ry’Igihugu cyacu.”

Ababyeyi bamubyara yavuze ko bamubwiye ngo’ uzaduheshe ishema.’

U Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa inshuro eshatu; mu 2016 hagiyeho Mutesi Jolly, 2017 hajyayo Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane waserukiye igihugu uyu mwaka.

Umuhindekazi Manushi Chhillar w’imyaka 21 niwe wegukanye iri kamba umwaka ushize.

Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane, yerekeje mu Bushinwa aho agiye guhatana mu irushanwa ry’Isi ‘Miss World’
Miss Iradukunda yavuze ko ajyanye umuhigo wo kwegukana ikamba no guhesha ishema igihugu mu buryo bwose bushoboka

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza