00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibare y’umuraperi J. Cole mu mukino wa mbere yakiniye Patriots BBC

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Gicurasi 2021 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize inkuru itunguranye yaravuzwe, benshi bamenya ko umuraperi w’ikimenyabose ku Isi J. Cole yasinyiye gukinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya Basketball Africa League (BAL).

Umukino we wa mbere mu irushanwa rizwi na FIBA, J. Cole yakinnyemo iminota 17 atsindamo amanota atatu, atanga imipira ibiri ivamo amanota ndetse abasha gufata neza imipira ibiri yari ihushijwe n’ikipe bari bahanganye.

Uyu muraperi yagaragaye mu mukino ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) yatangiye itsindamo Rivers Hoopers amanota 80-63.

Uyu wari umukino wa mbere J. Cole agaragayemo nk’umukinnyi wa Basketball wabigize umwuga. Nubwo atatsinze amanota menshi, byonyine yatumye iri rushanwa rivugwa kurushaho, kuko yahanzwe amaso n’Isi yose ishaka kumenya imyitwarire ye muri uyu mukino

J. Cole yagaragaye muri uyu mukino nyuma y’amasaha make asohoye Album ye nshya yise ‘The Off-Season’.

Ni album yari igizwe n’indirimbo 12 zakozwe n’aba-producer bakomeye mu muziki 14 barimo Timbaland, Jake One, DJ Dahi, Tommy Parker n’abandi. Nawe ubwe nk’umuntu usanzwe utunganya indirimbo, harimo izo yikoreye.

J. Cole ahanganiye umupira
J. Cole nyuma yo gutsinda inota

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .