00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imfurayacu Jean Luc yagizwe umuyobozi muri B&B FM Umwezi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Kanama 2021 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Imfurayacu Jean Luc wari usanzwe ari umunyamakuru kuri B&B FM Umwezi, yamaze kugirwa Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’iyi radiyo iri mu zikunzwe n’abakurikirana ibijyanye n’imikino mu Rwanda.

Ibi ubuyobozi bwa B&B FM Umwezi bwabitangaje binyuze mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa 5 Kanama 2021.

Ubu buyobozi bwavuze ko uyu munyamakuru yahawe inshingano kuko ari umwe mu batangiranye n’iyi radiyo, bityo ko asobanukiwe neza indangagaciro n’intego bya B&B FM Umwezi, bumwizeza kumushyigikira mu nshingano nshya yahawe.

Bwagize buti “Ubuyobozi bwa radiyo bumwijeje ko buzamushyigikira kandi bukamuba hafi mu nshingano ze, tumwifurije amahirwe mu nshingano nshya.”

Jean Luc Imfurayacu yagizwe Umuyobozi nyuma y’umwaka amaze atangiranye ibikorwa n’iyi radiyo nk’umunyamakuru, yerekejeho avuye kuri Radio10 aho yakoraga ibiganiro by’imikino.

B&B FM Umwezi yashinzwe ku bufatanye bw’ibigo bibiri ari byo; B&B Kigali Ltd ya Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar] na David Bayingana ndetse na Umwezi Media Ltd.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Jado Castar ubwo biteguraga gufungura iyi radiyo, yavuze ko izajya yibanda ku mikino ku kigero cya 80% hanyuma ahasigaye bakahagenera imyidagaduro, amakuru n’ibindi binyuranye.

Ibi ni na ko byagenze kuva yatangira, ibiganiro byinshi byayo biba ari iby’imikino.

Jean Luc Imfurayacu yahawe inshingano muri B&B FM Umwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .