Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, Moshions yamaganye icyo gitero cyaguyemo imbwa ya Turahirwa, na we agaterwa ibyuma ariko ku bw’amahirwe ntahasige ubuzima.
Bati “Tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’urupfu rw’imbwa yacu Momo. Iyi mbwa na Turahirwa bagabweho igitero n’itsinda ry’abagizi ba nabi icyakora we aracyahumeka nubwo yakomeretse bikomeye.”
Ku rundi ruhande Polisi y’u Rwanda yatangaje ko batatu mu bakekwaho kugira uruhare mu guhohotera Turahirwa batawe muri yombi ndetse babaye bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje.
Bati "Abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare mu guhohotera Turahirwa Moses bafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje. Murakoze!"

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!