Imbumbe y’indirimbo nshya zakwifashishwa mu bihe byo #Kwibuka26

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Mata 2020 saa 07:04
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya 26 u Rwanda n’inshuti zarwo bari kwifatanya mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu.

Icyumweru cy’Icyunamo cyatangijwe ku wa 7 Mata 2020, gusa nyuma yacyo ibikorwa nk’ibi bikazakomeza mu minsi ijana.

Abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo muri ibi bihe bitoroshye bifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside.

IGIHE yakusanyije zimwe mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye bashyize hanze, mu gutanga ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside.

-  Kwibuka Twiyubaka ya Danny Vumbi na Bruce Melodie

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 8 Mata 2020, ikubiyemo ubutumwa bugaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igihugu cyongeye gutoha.

Aba bahanzi hari aho baririmba bati “Kwibuka twubaka nibibe intero mu Rwanda rushya, amateka twanyuzemo atubere intwaro y’ejo heza. Komera Rwanda abawe turahari, mu bihe nk’ibi turi kumwe, twabuze abo twakundaga, igihugu kitubera umuryango […]”

Jean Claude Uhujimfura, Umujyanama wa Kikac Music Label ibarizwamo Danny Vumbi wanditse iyi ndirimbo yabwiye IGIHE ko batekereje kuyikora mu kwifatanya n’Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka.

Amajwi y’iyi ndirimbo ya Danny Vumbi na Bruce Melodie yakozwe na Bob Pro.

-  Kwibuka Twiyubaka ya Placide Uzabakiriho

Uzabakiriho uri mu bahanzi bakora umuziki mu njyana gakondo, na we yakoze mu nganzo.

Yavuze ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ari ubwo kwibuka no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guhamagarira Abanyarwanda kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gushyigikira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.

-  Abanyempano ba Moriox Music muri “Kwibuka”

Abahanzi bahuriye muri label ya Moriox Music ya Steven Kayitare barimoIsimbi Dorcas, Ruboneza Dieudonné (Dodos), Richard Kayiranga na Ev Kephar bahuriye mu ndirimbo bise ‘Kwibuka’ yakozwe na Producer Manzi.

Mu nyikirizo yayo bavuga ko “Nk’urubyaro rushya tuzahora Twibuka Twiyubaka nk’ishingiro ryo kubaho neza mu Rwanda rushya.”

-  Munyanshoza yakoze mu nganzo

Munyanshoza Dieudonné umwe mu bahanzi bazwi cyane mu ndirimbo zo mu gihe cyo kwibuka yashyize hanze eshatu zijyanye n’ibi bihe. Izi yazikoreye uturere twa Kamonyi, Huye na Nyaruguru.

“Huye iribuka” na “Remera na Cyuna” ya Nyaruguru zombi zifite amashusho. Iyo yise “Kamonyi” ntiyayikoreye amashusho ku mpamvu avuga ko yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID -19.

Hora Rwanda ya Ishimwe

Melissa Ishimwe ukoresha amazina y’ubuhanzi ya ‘Alliah Miah’ na we ari mu bahanzi basohoye indirimbo mu bihe byo kwibuka akora indirimbo yise ‘Hora Rwanda’.

Uyu muhanzi w’imyaka 21 yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo y’icyunamo kuko yaganirijwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko yabaye ataravuka.

Ati “Abenshi mu rubyiruko Jenoside yabaye tutaravuka abandi bakiri bato. Byankoze ku mutima numva nakora indirimbo ijyanye no kwibuka, nakoze indirimbo irimo abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nshishikariza urubyiruko kuyirwanya n’ingengabitekerezo yayo kuko twagize amateka mabi.”

-  Twarashibutse ya France Gusenga, Lionel na Tabz

Aba bahanzi uko ari batatu ni bamwe mu bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Marie France Gusenga yavuze ko bagize igitekerezo cyo gukora indirimbo mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka.

Ati “Impamvu twakoze ino ndirimbo ni ukugira ngo twifatanye n’umuryango mugari w’Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

“Iyi ndirimbo twakoze irahumuriza abarokotse kandi tukabatera imbaraga tubabwira ko twe rubyiruko imbaraga z’u Rwanda, turi amashami yashibutse kandi twambariye gukorera igihugu no kusa ikivi cy’abacu bagiye tukibakeneye.”

Yemeze ko iyi ndirimbo yakozwe na David Pro izagira uruhare mu gusana imitima y’Abanyarwanda.

-  Kiziguro ku cyobo ya Senderi

Nzaramba Eric uzwi nka Senderi umenyerewe mu gukora indirimbo zivuga ku mateka ya Jenoside, na we yakoze indirimbo igaruka ku biciwe i Kiziguro mu Burasirazuba.

Iyi ndirimbo ye yayikoze azirikana Abatutsi biciwe i Gakoni - Kiziguro ahahoze hitwa Komini Murambi ubu ni mu karere Gatsibo.

Muri iyi ndirimbo agaruka ku mazina yari yariyiswe n’Interahamwe zo muri ako gace, zigamije gutsemba Abatutsi bari bahatuye.

Izina rya mbere ryari Interamwete, abagore b’abicanyi bari bashinzwe kwica Abatutsi n’Abatutsikazi bakanabacuza ibyo bambaye. Icyo gihe Abatutsi biciwe i Gakoni bajugunywaga muri Muhazi bikozwe n’izo nteramwete.

Hari abandi biyitaga Impuzamugambi zaho Murambi zari zishinzwe guhiga bukware Umututsi wese urugo ku rugo bamwica. Hari n’interahamwe za Gakoni na Kiziguro zari zishinzwe kwica Umututsi wese aho bari bahungiye kuri za Kiliziya no ku mashuri uwo batajugunye muri Muhazi bakamujyana mu cyobo cyari kiri i Kiziguro.

Senderi yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo igaragaraza ukuntu icyo cyobo cyajugunywemo imibiri y’Abatutsi benshi, nyuma yo kwicwa urubozo.

-  Ntibikongere ya Rita Ange Kagaju

Rita Ange Kagaju w’imyaka 19 yabwiye IGIHE ko yakoze indirimbo yo kwibuka yifuza gutanga umusanzu we n’umuhanzi.

Ati “ Ntibikongere ukundi, ni indirimbo nakoze nifuza kugira umusanzu ntanga muri ya minsi ijana dufata twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ntabwo nari mpari ariko ni byinshi numva bikantera agahinda rimwe na rimwe nkumva bidashoboka. Data yabuze abavandimwe benshi muri kiriya gihe n’abana babiri b’impanga. Nanditse iyi ndirimbo nibuka agahinda ababyeyi banjye mbabonana buri mwaka muri Mata.”

Ni igitekerezo yagize kandi nyuma yo kumva ubuhamya yumva n’umubabaro abarokotse Jenoside baba bafite iyo bavuga ibyo banyuzemo.

-  Kuki ya Bahati?

Indirimbo ya Bahati Alphonse uri mu bahanzi basanzwe bazwi cyane mu muziki uhimbaza Imana, irimo ubutumwa bugaragaza ukuntu abakoloni bagize uruhare mu gusenya u Rwanda bikarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agasa nk’ubaza abantu ati “Ni kuki twimuye urukundo, tukimika urwango? Twimitse amacakubiri yimura ubumwe bwacu, twakoze ikosa rikomeye ryo kwemera gucikamo ibice, tuzahora twicuza nk’abanyarwanda, ibi nibyo byatugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi.”

Yavuze ko ‘Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, nifuje kubasangiza ubutumwa buri muri iyi ndirimbo.’

Bahati yamamaye mu ndirimbo yahuriyemo na King James yitwa “Birasohoye” n’izindi.

-  Imibabaro ya Korali Maranatha

Korali Maranatha yo mu Itorero rya ADEPR Rukiri I mu rwego rwo guhumuriza abakirisitu n’Abanyarwanda muri rusange ibereka ko ibyo abantu banyuramo bibabuza amahoro nk’ubupfubyi, ubupfakazi, inzara no gupfusha, kutagira aho kuba, ubukene, uburwayi n’ibindi bituma tutanezerwa bizagira iherezo.

Muri iri humure ryayo igaragaza ko hari igitondo kimwe abantu bazahanagurwa amarira bakaruhuka imiruho n’imihate byose baboneye mu Isi.

Ubutumwa buri muri iyo ndirimbo nibwo Korali Maranatha yageneye Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka Jenoside.

-  Ndirire nde? ya Nirere Shanel

Indirimbo ya Nirere Shanel wamamaye mu muziki nka Miss Shanel yagiye hanze ku wa Gatatu. Ni imwe mu zigize filime Mercy of the Jungle ya Joël Karekezi.

Ati ‘‘Iyi ndirimbo yari ikenewe ahantu hari kwica kutarobanura, kwica abana n’abakuru, batwika mbese nk’ibyo twabonye mu 1994, niho rero nakuye inganzo yo kuyikora no mu byo nibuka nabonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mfite imyaka icyenda bitari byoroshye.”

Yavuze ko ubutumwa aha urubyiruko ari ugukomera no kwibuka rwiyubaka ariko cyane cyane rukomeza kurushaho kumenya amateka, aho rudasobanukiwe rukabaza ndetse rukarwanya abagoreka amateka, rukimika urukundo n’ubworoherane.

Nirere Shanel asigaye akina filime akabifatanya no gukora umuziki, ni umwe mu bahanga bagaragara muri filime “The Mecry of the jungle” irimo umwimerere w’iyi ndirimbo yashyize hanze.

-  Hora ya Gisa Cyinganzo

Umuhanzi Gisa James [Gisa cy’Inganzo] yasohoye indirimbo ijyanye n’igihe cyo kwibuka yise ’Hora’.

-  Umuvugo ‘Nyiramubande’ wa Ntazinda Marcel

Ntazinda Marcel yakoze mu nganzo asohora umuvugo yise ‘Nyiramubande’, yifashishijemo amajwi ya Jules Sentore.

Uyu muvugo ufite iminota itandatu n’amasegonda 55. Ufite umukinnyi w’imena witwa Bagabo Alex wafatanyije na Ntazinda Marcel gukina ubutumwa buherekejwe n’amagambo ya Jules Sentore.

Mu buryo bw’amajwi watunganyijwe na Producer MadeBeat. Mu gihe amashusho yayobowe na Jean Pierre Mazimpaka. Uyu muvugo wubakiye ku ijwi ryatabazaga, ijwi ryatabaye n’iry’igihango ku gihugu.

Ntazinda Marcel asanzwe afite imivugo myinshi yagiye akora muri gahunda zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .