Uyu muhanzi w’imideli uri mu bafite izina rikomeye mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko yishimiye gutumirwa muri ibi bikorwa kuko yahigiye ibintu byinshi.
Ati “Reka duhere ku buryo bantumiye, ni abantu babonye ibikorwa byanjye baranyandikira ku mbuga nkoranyambaga bambwira ko bakunze ibyo nkora bansaba ko nazitabira ibi bikorwa nkamurika imyenda yanjye.”
Tanga Design ahamya ko uburyo bakoresha ubunararibonye mu gutumira abanyamideli aricyo kintu cya mbere cyamukoze ku mutima.
Ati “Nta byo guca ku ruhande cyangwa ngo hari uwanjyanyemo, nibo ubwabo bitorera ugashiduka baguhamagaye bati twatoranyije imyenda yawe, bakakubaza niba witeguye kuzajya kumurika imyenda, mwabyemeranya ukajyayo.”
Tanga Design ahamya ko bwari ubundi bunararibonye yungutse mu mwuga wo guhanga imideli.
Ati “Burya akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze, nigiyeyo ibintu byinshi ntahamya ko nonaha navuga ngo mbirangize. Icyakora kimwe nakubwira nawe ibaze guhura n’abahanzi b’imideli baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi yose.”
Tanga Design ahamya ko gutumirwa muri ibi bikorwa byamuteye imbaraga zo gukora cyane kuko yamaze kubona ko ibyo akora hari abantu babibona batari n’Abanyarwanda gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!