Ibi biherutse kubera mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali mu minsi ishize, ubwo Riderman yari umutumirwa w’umunsi ari kumwe na Bull Dogg.
Ubwo yari amaze kuganira n’abakunzi be, umugabo witwa Ahmed Otto umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga nka Papa Buryohe yafashe umwanya wo gushimira Riderman mu ruhame.
Uyu mugabo yashimiye Riderman wigeze gufasha umugore we ubwo yari agiye kubyara umwana wabo witwa Igihozo Keza Faliha bakunze kwita Bebeza uyu munsi ufite imyaka 13 y’amavuko.
Mu ijambo rye Papa Buryohe yagize ati “Uyu mwana w’umukobwa yaramutabaye, ubu hashize imyaka 13 avutse, Mama Buryohe atwite uyu mwana nta bushobozi twari dufite, twabuze amafaranga amugeza ku Muhima kuko twabaga mu Nyakabanda, icyo gihe haje imodoka turayitega tubona irahagaze, ntazi ko ari na Riderman urimo, twabasabye kutugeza kwa muganga arabyemera.”
Uretse kubageza kwa muganga, uyu mugabo ashimira Riderman ko yanabafashije kuko na nyuma yo kwibaruka bamusabye ubufasha bw’amafaranga yo kugura imyenda y’umwana akayabaha.
Ati “Na nyuma yaho tugeze mu rugo naramuhamagaye mutakira kuri telefone anyohereza ku Ibisumizi mu Biryogo baduha amafaranga yari abategetse, none dore umwana yafashije arakuze afite imyaka 13.”
Uyu mwana wavutse mu bihe byari bigoye icyo gihe yashimiye Riderman kuba yarafashije umubyeyi we amusabira imigisha ku Mana.
Ati “Warakoze gufasha umubyeyi wanjye,ndabyishimira kandi ndagusabira imigisha ku Mana.”
Riderman we ahamya ko ibyabaye ari ubushake bw’Imana kuko batari babiteguye ndetse ashimira umubyeyi kuba ahora azirikana iyo neza kandi akanayimushimira.
Ati “Ibyo nakoze buriya niko Imana yari yabishatse, biranshimishije guhura na mushiki wacu icyo gihe wari utarabaho wari ukiri mu nda,ariko uwo munsi buriya Imana yari yateganyije ko bigenda gutyo.”
Riderman yashimiye uyu muryango kuba uzirikana ineza yabagiriye ndetse ukayimushimira.
Ati “Nta kibaho nk’impanuka uko twahuye uwo munsi tukaba twicaranye hano […] kuba ugira umutima ushima ndabigushimiye cyane. Ni iby’agaciro kubona ko muzirikana iyo neza, wenda icyo gihe ntabwo narimbazi nta nubwo nari kuzamenya abo muribo ariko kuba mwarabizirikanye mukanshimira ndabigushimira cyane.”
Ku wa 19 Nzeri 2024 nibwo hategerejwe ikindi gitaramo cya Gen-Z Comedy cyatumiwemo Alex Muhangi uri mu banyarwenya bakomeye muri Uganda ndetse na Ramjaane Joshua usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe umutumirwa w’umunsi azaba ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!