00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za Koffi Olomide mbere yo gutaramira i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Ukuboza 2021 saa 01:04
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Ukuboza 2021 byari byitezwe ko Koffi Olomide arara mu Mujyi wa Kigali agahita ajya mu kato. Icyakora si ko byagenze kuko ku munota wa nyuma byamenyekanye ko uyu muhanzi w’icyamamare ku mugabane wa Afurika yaraye mu Karere ka Rubavu.

Koffi Olomide yari amaze iminsi mu bitaramo i Goma na Bukavu. Byari byitezwe ko ahava ku wa 2 Ukuboza 2021 yerekeza i Kigali.

Koffi yageze mu Karere ka Rubavu n’imodoka, arara muri Kivu Serena Hotel mbere y’uko amanuka i Kigali kuri uyu wa 3 Ukuboza 2021.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Koffi Olomide yavuze ko yiteguye gutaramira i Kigali, ashimira Abanyarwanda urukundo batahwemye kumwereka.

Ati “Ndi i Gisenyi, ejo nzakorera igitaramo muri Kigali Arena, nishimiye kongera kugaruka mu gihugu cyiza. Ndashimira ubuyobozi bw’u Rwanda ku kazi bumaze gukora.”

“Nishimiye kongera guhura namwe, ndi inshuti yanyu ndabizi ko hari benshi cyane bakunze umuziki wanjye kuva mu myaka myinshi ishize. Reka tuzahurire muri Kigali Arena ejo, Murakoze.”

Iki gitaramo cyavugishije abatari bake, bamwe bavuga ko uyu muhanzi adakwiriye gutarami mu Rwanda kubera imyitwarire ye yo guhohotera igitsinagore.

Azafatanya n’abahanzi barimo Yvan Buravan, King James na Chris Hat.

Koffi Olomide waraye mu Karere ka Rubavu ategerejwe kugera i Kigali kuri uyu wa 3 Ukuboza 2021
Koffi Olomide azataramira mu Mujyi wa Kigali tariki 4 Ukuboza 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .