Imbamutima za Kizito Mihigo umaze umwaka ahawe imbabazi na Perezida Kagame

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Nzeri 2019 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Kizito Mihigo, umuhanzi ukomeye mu bihangano byiganjemo ubutumwa bwegeranya abantu n’Imana yakoreye igitaramo muri Paruwasi ya Mutete muri Diyosezi Gatolika ya Byumba yishimirwa na benshi; anabibutsa kwibuka gushima Imana muri byose.

Iki gitaramo cyari muri gahunda y’ibitaramo byo gushimira Imana uyu muhanzi maze umwaka akora muri diyosezi zitandukanye z’igihugu.

Itariki ya 15 Nzeri isobanuye byinshi kuri uyu muhanzi kuko aribwo yahawe imbabazi na Perezida Kagame, akava muri gereza yari amazemo imyaka ine n’igice.

Kizito umenyerewe muri Kiliziya Gatolika kuri iki Cyumweru, yagarutse ku butumwa bwo gushimira Imana kubera ibyiza igirira abantu, ibinyujije mu nzira zitandukanye.

Ati “Akenshi tuba twumva twashimira Imana ibihe byiza twagize, ariko tukibagirwa ko no mu bihe bibi dushobora kuhahurira n’Imana ikatwigaragariza”.

Yatanze urugero rw’umuntu w’umukire warwaye akaremba, maze muri icyo gihe akarushaho gusenga no kwiyegereza Imana.

Ati “N’ubwo Imana atari yo idutera ibyago duhura nabyo, navuga ko iyo bitubayeho ishobora kuboneraho ikatwiyereka, natwe tukayigarukira nka wa mwana w’ikirara. Ubutunzi n’ibijyanye n’ishema ryo ku Isi byo, akenshi bitubera ibigirwamana.”

Muri iki gitaramo Kizito yaririmbye indirimbo nka “Aho kuguhomba yaguhombya”, “Nyina wa Jambo”, “Inuma”, Yohani yarabyanditse”, n’izindi.

Mbere y’igitaramo, Kizito afatanije n’umuhanzi Faida Albert ndetse na korali ya paruwasi ya Mutete bizihije igitambo cya Misa bakoresheje indirimbo za kera zo mu gitabo cy’umukirisitu.

Paruwasi ya Mutete imaze igihe gito ishinzwe ikaba inafite Kiliziya nshya yubatswe n’abakirisitu, yaboneyeho mu gitaramo cy’uyu muhanzi ikoresha ituro ridasanzwe rigamije kugura umurindankuba wo kurinda iyo ngoro. Habashije gukusanywa amafaranga asaga miliyoni imwe y‘amafaranga y’u Rwanda.

Paruwasi ya Mutete yashimiye Kizito Mihigo ubufasha bwe muri iki gikorwa imuha impano y’ishusho ya Kiliziya ya Paruwasi Mutete.

Kizito Mihigo ari gukora ibitaramo bizenguruka muri Paruwasi zitandukanye mu Rwanda
Kizito Mihigo yishimiwe muri iki gitaramo
Kizito yahawe impano na Paruwasi ya Mutete

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza