Uyu munyabugeni uri mu bashya mu myidagaduro y’u Rwanda, yavuzwe cyane nyuma yo gukora igihangano kigaragaza Jay Polly yamuritse mu gitaramo ‘Icyumba cy’amategeko’.
Ubwo yamurikaga iki gihangano, Bull Dogg yaragifashe akimurikira abakunzi b’injyana ya Hip Hop bari bakoraniye mu cyumba cyabereyemo iki gitaramo benshi amarangamutima yongera kubafata.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu munyabugeni yavuze ko yahisemo gukora iki gihangano nk’igitekerezo cyo guha icyubahiro uyu muraperi akaba n’umunyabugeni wanabyize.
Ati “Jay Polly uretse kuba umuraperi wari mwiza, yanabaye ushushanyi nkanjye […] biri mu byatumye numva ngize igitekerezo ndavuga nti kuki nanjye ntatanga umusanzu nk’umunyabugeni wari ubonye ayo mahirwe.”
Imbabarire ahamya ko nyuma yo gukora iki gihangano yabonye ubutumwa bwinshi bw’abantu bamushimiraga igikorwa yakoze, ndetse bamubwira ko yabibukije uyu muraperi wari umaze imyaka itatu yitabye Imana.
Uyu munyabugeni ahamya ko iki gihangano gikwiye gutanga umusanzu wo kwibutsa abantu Jay Polly bakiyibutsa ibihangano bye.
Ati “Hari igihe abahanzi b’amazina nk’aya Jay Polly bagenda bakibagirana iyo abashinzwe gusigasira izina rye ntacyo babikozeho, umusanzu w’iki gihangano ni ukongera kwibutsa abantu umuraperi bakunze bakumva umwimerere we mu bihangano bye.”
Mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2021 nibwo inkuru y’incamugongo mu bakunzi b’umuziki w’u Rwanda yakwiye imusozi ko yitabye Imana aguye mu bitaro bya Muhima.
Tuyishime Josua benshi bamenye nka Jay Polly yari umuraperi ukomeye mu njyana ya Hip Hop u Rwanda rwagize kuva iyi njyana yamenyekana imbere mu gihugu.
Uyu muraperi yamamaye cyane mu ntangiriro za 2008 ubwo yadukanaga na bagenzi be mu itsinda rya Tuff Gang.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!