Ibi Bwiza yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yari amaze gutangazwa nka ‘Brand Ambassador’ wa MTN Rwanda, ahamya ko ari amahirwe adasanzwe ku muhanzi utaramara imyaka myinshi mu muziki.
Ati “Niba mubizi maze hafi imyaka itatu mu muziki, ni ibyiza byiyongera mu bindi kandi rwose ndashimira Imana ikomeje kuba mu mwanya wanjye. Ni ibintu biri kwihuta, nubwo inzozi zanjye zari ugukora umuziki nkaba icyamamare ntabwo nari naratekereje ko ari ibintu byakwihuta gutya.”
Uyu mukobwa wazamutse mu 2021 nyuma yo kwinjira muri KIKAC Music anabarizwamo uyu munsi, ni umwe mu bagezweho mu muziki w’u Rwanda ndetse akaba umwe mu bakunze kugaragara mu bitaramo bikomeye.
Mu buryo bw’umuziki, Bwiza yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ahazaza’ yasohokanye n’amashusho yayo.
Iyi ndirimbo nshya ya Bwiza aherutse guhamya ko ari iy’urukundo yakoze yishyize mu mwanya w’umukobwa ufite umukunzi yihebeye ndetse baganira ku hazaza h’urukundo rwabo.
Icyakora nubwo uyu mukobwa aririmba indirimbo z’urukundo nk’iyi aherutse no kubwira IGIHE ko atajya yizerera mu by’urukundo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!