Uyu mukobwa uri mu bahanzi bashya ariko bafite impano idasanzwe mu muziki, ahamya ko kwitabira ibirori bya FIA akabiririmbamo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Boukuru yagize ati “Ruriya rubyiniro rwari urubuga rwiza rwo kwigaragarizaho, n’uwari kujyaho agiye kuvuga izina rye cyangwa iduka rye byari kuba ari iby’agaciro. Ni igikorwa cyubashywe ku Isi yose, rero ncishijwe bugufi no gushima kuba narahawe amahirwe yo kuhagaragara.”
Uyu mukobwa ahamya ko ibyamubayeho ari bimwe byanditswe muri Bibiliya “Nzakwicaranya n’ibikomangoma” biri gusohozwa.
Boukuru ahamya ko kuva yava ku rubyiniro rw’ibirori bya FIA, yatangiye kubona abantu bakomeye bakurikira imbuga nkoranyambaga, ibimuha icyizere ko imbere ari heza kurushaho.
Umuhanzikazi Uwase Bukuru Christiane ukoresha amazina ya Boukuru mu muziki, ni umwe mu bahanzi bategerejwe ariko kandi mu Iserukiramuco ‘Sauti za Busara’ ritegerejwe kubera mu Mujyi wa Dar Es Salam ku wa 14-16 Gashyantare 2025.
Ni umuhanzikazi utumiwe muri iri serukiramuco nyuma y’iminsi ashyize hanze album ye ya mbere yise “Gikundiro”.
Ni album uyu mukobwa yamuritse ku wa 6 Nzeri 2024, muri Norrsken House Kigali abifashijwemo n’inzu ifasha abahanzi abarizwamo yitwa Metro Afro yashinzwe Enric Sifa uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Boukuru aheruka kuvuga ko yatangiye kuririmba mu 2018 ariko nyuma akaza kubona ko byavamo amafaranga biturutse ku kwitabira ArtRwanda - Ubuhanzi yamuhaye amahirwe atandukanye yo kubyaza umusaruro impano ye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!