Ibi yabigarutseho mu kiganiro Kulture Talk yagiranye na IGIHE ari kumwe na Butera Knowless na we ufata Wayz nk’umwe mu bahanzi beza bakiri bato. Aba bombi bafitanye indirimbo bise ‘Katira’ iri kubica bigacika muri iyi minsi.
Butera Knowless ahamya ko ubwo Ariel Wayz yamusabaga ko bakorana indirimbo, byari nka ya mata yabyaye amavuta kuko na we yari asanzwe akunda umuziki we.
Ati “Naramukundaga ariko tutaragirana umwanya, byabaye nko korosora uwabyukaga kuko bitanga umwanya wo guhuza, ni we wabinsabye ariko asanga nari nsanzwe mbyifuza, wenda wasanga ari ko Imana yabishakaga kugira ngo amata abyare amavuta.”
Ku ruhande rwa Ariel Wayz, ahamya ko byari ibintu bishimishije gukorana na Butera Knowless kuko ari umuhanzikazi yakuze akunda ndetse anasubiramo indirimbo ze.
Ati “Ni ibintu byari byiza cyane, nigiyemo byinshi kuko twagiranye ibihe bidasanzwe, ndakubwiza ukuri ni inzozi zabaye impamo.”
Ariel Wayz wakuze akunda gusubiramo indirimbo ‘Nzaba mpari’ yavuze ko n’ubu iri mu zo atava ku rubyiniro atayiririmbye iyo bibaye ngombwa.
Ati “Iriya ndirimbo ni kwa kundi umuntu asohora indirimbo ukumva yagombaga kuba ari iyawe.”
Butera Knowless yasabye abahanzi bakiri kuzamuka, kudatinya kwegera bakuru babo kugira ngo bagire ibyo babafasha cyangwa bakorana.
Ariel Wayz yavuze ko kuva yakorana na Butera Knowless indirimbo, yagiye abona ubutumwa bumushimira cyane ko yabashije gukorana n’umuhanzi w’izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!