00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’umuhanzi Mulix watashye mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu muri Amerika (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 January 2025 saa 10:51
Yasuwe :

Ubusanzwe yitwa Mugisha Felix ariko amazina akoresha mu muziki ni Mulix akaba umwe mu basore bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho amaze imyaka irenga itandatu atuye.

Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda ndetse ahamya ko yatunguwe bikomeye n’uburyo yasanze rwarahindutse mu myaka itandatu gusa amaze ahavuye.

Aha uyu musore yavugaga by’umwihariko ko hari byinshi abona byahindutse mu mujyi wa Kigali, aho ahamya ko biri kumusaba kuyoboza kugira ngo agere aho ashaka.

Ati “Kigali ndi kuyimenyera gake gake, mpamaze ibyumweru bibiri nyuma y’imyaka irenga itandatu ntahagera. Nahavuye mu mpeshyi ya 2018 ariko ibintu byarahindutse kuko inshuro nyinshi nkunze kuyoba cyane. Byibuza byansabye nk’icyumweru ngo byibuza menye ibyo aribyo.”

Mulix ahamya ko ukigera mu Rwanda utahaherutse ari ibintu biba byoroshye kubona ko habaye impinduka kuko ari igihugu kiri kwihuta mu iterambere.

Uyu musore umaze umwaka atangiye umuziki, kugeza uyu munsi afite indirimbo enye zirimo inshya yitwa ‘Juju’ aherutse gusohora mu minsi ishize.

Mulix ni murumuna wa TMC wamamaye mu itsinda rya Dream Boys, agahamya ko we yakuze yikundira guconga ruhago ariko akiyumvamo impano ya muzika ndetse ikagira ikirungo cy’uko yahoranaga na mukuru wabicaga bigacika.

Mu gihe impano y’umuziki we yari itangiye kumuganza, Mulix ahamya ko mu 2018 aribwo yaje kuva mu Rwanda yerekeza muri Amerika aho yari abonye ishuri.

Ati “Njye nagiye mu 2018 ngiye kwiga, nari ndangije amashuri yisumbuye muri ‘Kagarama Secondary School’ aho nari nize PCB icyakora nza kubona ishuri muri Kaminuza yitwa ‘University of Missouri’ aho nize ibijyanye na Cyber security.”

Nyuma yo kurangiza amasomo mu 2024, Mulix wari ufite amanota meza yahise ahabwa akazi muri iyi kaminuza yizemo mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Mulix wari umaze gushyira ku ruhande ibijyanye n’amasomo ndetse amaze kubona akazi, umwaka ushize nibwo yatangiye gukora umuziki ahereye ku ndirimbo zirimo My side, Zimbela na Luza yabanjirije Juju aherutse gusohora mu minsi ishize.

Uyu muhanzi uri kubarizwa mu Mujyi wa Kigali ahamya ko yatashye mu rwego rwo gusura inshuti n’abavandimwe, kwiga ikibuga cy’umuziki ndetse no kugira zimwe mu ndirimbo akorera mu Rwanda.

Mulix yatashye i Kigali nyuma y'imyaka irenga itandatu atahagera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .