Imbamutima z’ibyamamare byo muri Amerika nyuma y’intsinzi ya Joe Biden

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Ugushyingo 2020 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka ine Donald Trump ari Perezida wa Leta Zunze za Amerika, mu matora yabaye mu ntangiriro za Ugushyingo 2020 yagamburujwe na Joe Biden wamwanikiye akamukura ku mwanya w’Umukuru w’iki gihugu cy’igihangange ku Isi yose.

Ni mu matora yatangiye ku wa 3 Ugushyingo 2020, asozwa ku gicamunsi cyo ku wa 7 Ugushyingo. Joe Biden yegukanye intsinzi aho biteganyijwe ko Kamala Harris ariwe uzamubera Visi Perezida.

Mu myaka ine ishize, ingoma ya Donald Trump yashaririye benshi ndetse mu bihe yatangiraga kwiyamamaza hari abarimo ibyamamare bari baramaze kugaragaza ko batari inyuma ye.

Nyuma y’uko hatangajwe ibyavuye mu matora benshi mu byamamare batangaje ko bishimiye ingoma nshya ya Joe Biden na Kamala Harris bagiye kuyobora Amerika mu myaka ine iri imbere.

Aba barimo abahanzi batandukanye nka Ariana Grande, Lizzo, Mirey Cyrus, Lady Gaga, Cher, P!nk n’abandi benshi. Harimo kandi abanyamideli nka Kim Kardashian, Kendal Jenner, Bella Hadid n’abandi benshi bagiye bagaragaza ko intsinzi ya Joe Biden yatumye basesa urumeza.

Hari kandi n’abakinnyi ba filime nka Julia Louis-Dreyfus, Sacha Baron Cohen n’abandi bakora uyu mwuga bagaragaje ko bishimiye intsinzi ya Joe Biden.

Nk’umuhanzikazi Cher yanditse kuri Twitter agaragaza ko kuva mu myaka 14 ishize yahoze yifuza ko Joe Biden aba Perezida wa Amerika.

Yagize ati “Hagati yo gusimbuka ku buriri bwanjye cyangwa kurira byananiye! Nashakaga ko aba Perezida guhera mu 2006. Ubu inzozi zanjye zibaye impamo.”

Kim Kardashian we yashyize ifoto ya Joe Biden na Kamala Harris ku rukuta rwe arangije akurikizaho utumenyetso tw’imitima. Umuvandimwe we Khloé Kardashian, yanditse ati “Mana yanjye, nshaka kurira amarira y’ibyishimo.”

Chrissy Teigen we yanditse ati “Nicaye mu bwogero bwanjye, ndi kunywa amata ya Chocolat. Uyu munsi ni umunsi mwiza. Uyu munsi ni umunsi mwiza rwose.”

Lady Gaga yashyize ifoto kuri Twitter ari guhoberana na Joe Biden, arangije ati “JoeBiden na Kamala Harris n’abaturage ba Amerika, mwahaye Isi kimwe mu bikorwa by’ubugwaneza gikomeye n’ubutwari ikiremwamuntu cyigeze kibona. Ntacyo nabona mvuga gusa mbafitiye urukundo Perezida ndetse n’umugore wa mbere utorewe kuba Visi Perezida wa Amerika ugiye kwinjira muri White House.”

Demi Lovato yanditse kuri Twitter, agaragaza ifoto ye ari kumwe na Joe Biden, avuga yari amashyushyu yo kuzayisangiza abantu kuko yari yizeye ko uyu mugabo byanga bikunze azaba Perezida.

Ati “Perezida wacu wa 46, Joe Biden. Nari ntegereje gusangiza abantu iyi foto (bari kumwe) kubera ko nari nzi neza ko ari wowe ugiye kuba Perezida wacu. Uyu munsi turishimira miliyoni y’Abanyamerika barenze imipaka mu bikarito byo gutoreramo, bagatora ku mibare y’amateka. Aya yari amatora yacu kandi twayatsinze turi hamwe. Haracyari byinshi byo gukora, gusa uyu munsi turishimana.”

Rihanna we yanditse ati “Amasura y’abakoze amateka, abakuyeho imipaka, bakaba abatsinzi! Intsinzi nziza kuri mwe mwese. Hari byinshi byo gukora, ibikomere byo komora no gukuraho. Tugende […] ntewe ishema nawe Amerika.”

Biden w’imyaka 78, niwe uzaba ubaye Perezida wa Amerika ukuze kurusha abandi mu gihe azaba arahira muri Mutarama umwaka utaha. Atowe mu gihe Isi n’igihugu cye by’umwihariko biri mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya Coronavirus, n’imanuka rikabije ry’ubukungu riheruka mu myaka hafi 90 ishize.

Uyu musaza yagize amajwi 290 mu gihe Donald Trump bari bahanganye yagize 214, muri 270 yari akenewe k’uwagombaga kwegukana intsinzi yo kuyobora Amerika.

Intsinzi ye yitezweho kugarura Amerika mu ruhando mpuzamahanga aho Donald Trump yavanye iki gihugu mu miryango imwe n’imwe ikomeye ku Isi nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) n’intambara z’ubucuruzi n’ibindi bihugu zishingiye ku guteza imbere inganda z’imbere muri icyo gihugu.

Ni akazi Biden asa nk’umenyereye kuko yabaye Visi Perezida ku ngoma ya Barack Obama.

Umwaka wa 2020 wabaye uw'amahirwe kuri Joe Biden naho Trump arasharirirwa
Ariana Grande ari mu bahanzi bashimishijwe n'intsinzi ya Joe Biden
Beyoncé yishimiye intsinzi ya Biden
Demi Lovato ari kumwe na Kamala Harris uzaba wungirije Joe Biden
Demi Lovato yari amaze imyaka umunani abitse ifoto yari yiteguye kuzasangiza abantu uyu mwaka nyuma yo gutorwa kwa Joe Biden
Joe Biden na Lady Gaga uri mu bahanzi bamubaye hafi yiyamamaza
Joe Biden na Kamala Harris bagiye gufatanya urugendo rwo kuyobora Amerika mu myaka ine iri imbere
Kendall Jenner nawe yishimiye ko Joe Biden yabaye Perezida mushya wa Amerika
Kim Kardashian ari mu bagaragaje kwishimira intsinzi ya Joe Biden
Lady Gaga yashimishijwe bikomeye n'intsinzi ya Joe Biden
LeBron James nawe ari mu byamamare byagaragaje kwishimira intsinzi ya Joe Biden
Nyuma yo gutorwa kwa Joe Biden Demi Lovato yasutse amarira
Rihanna ari mu bishimiye ko Joe Biden na Kamala Harris bagiye kuyobora Amerika
Sam Smith ari mu bagaragaje ko batigeze bishimira ingoma ya Donald Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .