Abitabiriye ibi bitaramo bashaka kwinjira muri VIP basabwa kwishyura ibihumbi bibiri ubundi bakabihabwamo amafaranga yo guhamagara, uhise agura ipaki yaba iyo guhamagara cyangwa iya ‘Internet’ bimuhesha amahirwe yo kwinjira mu banyamihirwe bashobora gutsindira ibintu bitandukanye.
Hanganimana Theogene usanzwe ari umukozi wa MTN ucuruza ama unites mu Mujyi wa Nyagatare ni umwe mu batahanye ibihumbi 100Frw.
Ati “Ni ibyishimo, ni amashimwe ku Mana nanashimira ubuyobozi bwa MTN bwagiye budukangurira gucuruza izi serivisi za Packs zaba izo guhamagara cyangwa internet.”
Uyu musore yavuze ko amafaranga yatsindiye azamufasha kwagura ibikorwa bye kuko atari make.
Protogene Niyoyineza usanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya Nyagatare yavuze ko yishimiye gutsindira ibihumbi 100Frw, ahamya ko nk’umuntu ukiri ku ntebe y’ishuri aya ari amafaranga meza azagira ibyo amufasha.
Ati “Iki gitaramo nari naracyiteguye kuva cyera numva nzakizamo, nitabiriye bisanzwe ngura itike yo muri VIP kugira ngo nirebere igitaramo neza. Mu by’ukuri sinarinzi koi bi bintu byambaho. Ibihumbi ijana ntabwo ari amafaranga make nshobora kuyakoresha mu tubazo twanjye bwite cyangwa nkaba nanakoramo ubucuruzi buciriritse byose birashoboka.”
Noheli Eric utuye mu Karere ka Nyagatare ku bw’ubucuruzi cyane ko asanzwe akora ibikapu akabicuruza yishimiye gutsindira ibihumbi 100Frw nk’umwe mu banyamahirwe bahiriwe mu gitaramo cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’.
Nubwo yatsindiye ibi bihembo, Noheli Eric ahamya ko atari ibintu yari yizeye kuko yajyaga akeka ko bitsindirwa n’abakozi ba MTN.
Ati “Ntabwo najyaga nizera ko byashoboka, najyaga ntekereza ko mushobora kuba mwaha nk’abakozi banyu bakaba ari bo bayatsindira ariko njye sindi umukozi wanyu ndi umukiriya wanyu.”
Uyu musore usanzwe ukora ibikapu, yavuze ko aya mafaranga azamufasha kwagura ubucuruzi bwe akaba yakongeraho make akagura indi mashini yajya imufasha gukora akazi ke neza.
Aba banyamahirwe bakanguriye abantu kwitabira ku bwinshi ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ ahandi bizabera kuko nta wamenya uwo amahirwe azasekera.
Ni ibitaramo byitezwe ko bizerekeza mu Karere ka Ngoma aho bizabera ku wa 21 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!