Blaise Muhoza Shema ureberera aba bana yabwiye IGIHE ko mu ijoro ry’igitaramo cya Gen-Z Comedy bahagiriye ibihe bidasanzwe kuko intego yabo yo gukusanya ibikoresho by’ishuri bayigezeho.
Ati “Urabona ko umwaka w’amashuri uri gutangira, abana bacu bari mu bo twifuza ko bazajya kwiga ahantu heza, rero uretse amafaranga y’ishuri n’ibikoresho byabo ntabwo biba bitworoheye.”
Shema yaboneyeho umwanya wo gushimira abakunzi ba Gen-Z Comedy bitanze agera ku bihumbi 500Frw mu gihe hari n’abiyemeje kwishyurira bamwe muri aba bana ishuri kugeza barangije.
Ati “Kugeza ubu Killaman yamaze kumpamagara kuko hari umwana yemeye kuzishyurira kugeza arangije amashuri yisumbuye, hari n’abandi bitanze ntegereje ko bambwira uko gahunda imeze kandi rwose bumve ko tubashimira.”
Moriox Kids ni umuryango umaze imyaka itatu n’igice, kuri ubu ufasha abana 30 baturuka mu miryango itifashije barimo abari baravuye mu ishuri cyangwa abigaga bagorwa no kubona ibyangombwa nkenerwa.
Aba bana biganjemo abafite impano zo kubyina, bazifashisha mu gususurutsa ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ndetse no gushakisha ubufasha.
Aba bana bakunze kwiyambazwa n’abahanzi banyuranye mu kwamamaza ibihangano byabo bakanitabira ibirori binyuranye, niho bakura ubushobozi bubafasha kwiyishyurira iby’ingenzi mu buzima bwabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!