Abitabiriye ibi bitaramo bashaka kwinjira muri VIP basabwa kwishyura ibihumbi bibiri ubundi bakabihabwamo amafaranga yo guhamagara uhise agura ipaki yaba iyo guhamagara cyangwa iya ‘Internet’ bimuhesha amahirwe yo winjira mu banyamihirwe bashobora gutsindira ibintu bitandukanye.
I Gicumbi ubwo haberaga igitaramo cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ Uwiringiyimana Elodie usanzwe ari umucuruzi wa serivise za MTN byarangiye ari we wegukanye igare.
Uyu mukobwa avuga ko ari ibintu byamushimishije kuko iri gare azajya aryifashisha mu buzima bwa buri munsi ariko by’umwihariko rikanamufasha mu kazi ke.
Ati “Ni ibintu bishimishije kuko sinaje mbyiteguye, uyu munsi amahirwe yansekeye ntahanye igare, ndateganya ko rizamfasha yaba mu buzima bwa buri munsi, gukora siporo ariko no mu buryo bw’akazi kanjye.”
Uretse uyu mukobwa, Tuyishime Dieudonne we yatashye amwenyura nyuma yo gutsindira televiziyo.
Uyu musore usanzwe ari umu tekinisiye muri gare ya Gicumbi, yabwiye IGIHE yakoraga iyo bwabaga ngo arebe ko yazagurira iwabo televiziyo bityo ahamya ko yishimiye kuyitsindira.
Ati “Njye nsanzwe ndi umu tekinisiye muri gare ya Gicumbi, nakoraga cyane kuko nari mfite inzozi zo kuzagurira mu rugo televiziyo tukajya turebera umupira iwacu, none Imana iramfashije ndayitsindiye.”
Ibi bihembo bitangwa kuri buri gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival bivuze ko ab’i Nyagatae aribo batahiwe kuzasekerwa n’aya mahirwe mu gitaramo kizahabera ku wa 14 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!