Mu kiganiro na IGIHE, Veve yavuze ko ari ibyishimo ku bwo kwibaruka undi mwana nyuma y’uko muri Gashyantare 2023 yari yibarutse ubuheta bukaza kwitaba Imana nyuma y’iminsi ibiri gusa.
Ati “Ni ibintu nabanaga nk’ihungabana kwibuka ko nabyaye umwana agahita yitaba Imana, icyakora ndayishimira ko yanshumbushije na bwo ikampa umwana w’umukobwa cyane ko n’uwo yisubije yari umukobwa.”
Uyu mugore wari umaze igihe atagaragara muri sinema, amaze ibyumweru bibiri yibarutse, akaba yavuze ko yari yaratinye kubitangaza kuko yari agifite ihungabana ry’ibyago yagize ubushize.
Ati “Kuva ntwite icyabaye ni uko mwambuze, na nyuma yo kubyara ntabwo nigeze mbivuga kuko urebye buriya nagendanaga ihungabana nuko wenda benshi batabibonaga.”
Veve warushinze mu 2020, yibarutse imfura ye mu Ukuboza uwo mwaka mbere y’uko mu 2023 yibaruka ubuheta bwe bwahise bwitaba Imana, kuri ubu akaba yamaze kwibaruka ubuheture.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!