Uyu mugore kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024 yatangaje ko yinjiye byeruye mu ivugabutumwa, imirimo ye akayihuza no kubwiriza Ijambo ry’Imana.
Benshi mu bamenye iki cyemezo bahise batangira kwibaza ibibazo byinshi byari byiganjemo kwibaza aho umuhamagaro w’uyu mugore waturutse.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bahavu yavuze ko yayobotse umurimo w’Imana nyuma y’igihe kirekire itangiye kumuhamagara.
Ati “Ubuhanuzi bwa mbere bwaje ntarakora ubukwe, nari ngitangira gukundana n’umugabo wanjye, niwe babihanuriye bamubwira umugore azashaka uko ari we.”
Bahavu avuga ko ubwo umugabo we yabimubwiraga yabanje kutabyakira kuko we icyo yishakiraga muri icyo gihe cyari ubwamamare.
Nyuma y’igihe barabyibagiwe kugeza igihe Imana imushyizeho igitutu, akumva ko nta kindi yakora usibye gukorera Imana.
Ati “Imana yanshyizeho igitutu ngera ku rwego rwo kumva ko ikoresha igitugu, nkavuga ngo Mana kuki udashaka ko nkomeza kugukorera mu buryo nsanzwe mbikora ugashaka kuntwara muri biriya koko? […] Numvaga bingoye ariko uyu munsi mba numva ibindi nabireka nkavuga ubutumwa bwiza.”
Ni uko Bahavu yisanze mu kuvuga ubutumwa bw’Imana, umurimo yatangiye yifashishije ikoranabuhanga aho yafunguye shene ya Youtube yo kunyuzaho ubu butumwa yise ‘This is your time’.
Uretse uyu muyoboro wa Youtube, Bahavu akunze gutegura amasengesho amuhuza n’abamukurikira bakifashisha urubuga rwa Zoom, by’umwihariko mu minsi ishize aherutse kurangiza amasengesho y’iminsi 90.
Ku rundi ruhande, Bahavu avuga ko ibyo kubwiriza ijambo ry’Imana ntaho bizagonganira n’ibyo asanzwe akora byo gukora sinema kuko ibikorwa bye bigikomeje.
Muri iyi minsi uretse filime ‘Impanga’ kuri ubu ari mu myiteguro yo kumurika igice cya kabiri cya filime ye yise ‘Bad choice’ yitegura kumurikira kuri Canal Olympia ku wa 27 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!