Iyi nyubako yakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza, yatashywe mu 1997 ubusanzwe yakira ibitaramo bikomeye ndetse n’imikino itandukanye cyane ko yakiriramo amakipe atandukanye.
Ku bijyanye n’ibitaramo cyane ko ari nacyo n’ubundi kizaberamo, Capital One Arena isanzwe yakira iby’abahanzi bakomeye ku Isi nzima.
Bamwe mu bafite amazina akomeye bamaze kuyikoreramo ibitaramo harimo Drake, Usher, Tylor Swift, Lady Gaga, Madonna, Mariah Carey, Shakira, Britney Spears, Beyoncé, Elton John n’abandi benshi.
Uretse igitaramo ‘Colors of the East Festival and Weekender’ giteganyijwe ku wa 24 Gicurasi 2024 kikaba cyaratumiwemo abarimo The Ben, Li John na Onyx baturuka mu Rwanda, iyi Arena yamaze gufatwa kugeza mu Ugushyingo 2024.
Unyujije amaso ku rubuga rw’iyi Arena, bimwe mu bitaramo bikomeye biyitegerejwemo harimo icya Chris Brown giteganyijwe tariki 2-3 Nyakanga 2024, icya Janet Jackson cyo ku wa 12 Nyakanga 2024, Miss Elliott azaba ahahurira na Ciara ndetse na Busta Rhymes ku wa 8 Kanama 2024.
Ku wa 14 Kanama 2024 Jennifer Lopez azaba ahataramira mbere gato y’uko Usher ahataramira ku wa 20-21 Kanama 2024.
Aba bakiyongera kuri Justin Timberlake utegerejwemo mu Ukwakira 2024 na Shakira uzaba ahataramira mu Ugushyingo 2024 n’abandi benshi bamaze kwishyura kuyikoreramo uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!