Ikirezi, umukobwa wa Masamba yasohoye indirimbo eshanu zirimo iya Kamaliza yasubiyemo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Ukwakira 2020 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Ikirezi Annaiis Déborah, imfura ya Masamba Intore ituye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada yashyize hanze imbumbe y’indirimbo eshanu nyuma y’igihe gito ateye ikirenge mu cya se akinjira mu buhanzi.

Uyu mukobwa yasohoreye rimwe imbumbe y’indirimbo eshanu, zirimo Kunda Ugukunda ya Kamaliza yasubiyemo. Iyi ndirimbo yayisohoye mu rwego rwo guha icyubahiro uyu muhanzikazi wabaye icyamamare mu Rwanda.

Usibye iyi ndirimbo Ikirezi yasohoye izindi zirimo I pray, Mubyeyi, Walk with Me n’indi yise Harmony. Imbumbe y’izi ndirimbo yayise “The Genesis”, ijambo risobanura “Itangiriro”.

Muri Walk with Me, ni indirimbo isa n’insengesho kuko aba asaba Imana kubana nawe mu nzira ye yose, ikamurinda ibigeragezo n’ubwoba, kandi ikamuyobora mu gihe ageze ahari umwijima, agasoza agira ati “Amen”.

Ikirezi wavukiye mu Rwanda mu 1995, yahavuye afite imyaka ibiri gusa y’amavuko ajya muri Canada.

Yakuze abana na nyina, kuva mu bwana bwe yagaragazaga urukundo rw’umuziki kuko yaririmbye muri za korali zitandukanye z’abana.

Mu 2018 nibwo yinjiye mu muziki ariko atangira asubiramo ibihangano by’abandi ari nako agerageza kwitabira amarushanwa atandukanye y’umuziki.

Muri uwo mwaka yakoze igitaramo yise “Genesis” cyabereye mu Mujyi wa Ottawa aho atuye. Yari yatumiyemo na se Masamba Intore.

Mu 2019, uyu muhanzikazi yongeye gutegura ikindi gitaramo mu Mujyi wa Montréal agamije kugaragaza impano ye yo kuririmba nubwo nta ndirimbo ye n’imwe yagiraga. Muri Gicurasi 2020 nibwo Ikirezi yasohoye indirimbo ye ya mbere yise Smile.

Ikirezi ushimira ababyeyi be uburyo bamushyigikira, yavuze ko yifuza kuzakorera igitaramo mu Rwanda nubwo atazi igihe kizabera.

Uyu mukobwa kuri ubu ari kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’imibereho myiza. Usibye kuri Youtube izi ndirimbo zinaboneka ku zindi mbuga zigurishirizwaho umuziki.

Walk with Me

Kunda ugukunda yasubiwemo na Ikirezi

I pray

Harmony

Ikirezi ni imfura ya Masamba Intore. Uyu mukobwa atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada
Intore Masamba yitegereza imfura ye mu 2018 mu gitaramo bakoreye i Ottawa muri Canada
Intore Masamba yahaye umugisha wa kibyeyi imfura ye anibutsa abantu ko ari we yahimbiye indirimbo yise " Yaraye avutse"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .