00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikirego cyo gusambanya umukobwa w’imyaka 13 cyashinjwe Jay-Z na Diddy cyakuweho

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 February 2025 saa 08:46
Yasuwe :

Jay-Z ari kubyinira ku rukoma nyuma y’aho ikirego cyamushinjaga we na Diddy gusambanya umukobwa w’imyaka 13, byavugwaga ko cyakozwe mu myaka irenga 20 ishize gikuweho.

Iki kirego cy’umugore wari wiswe Jane Doe cyakuweho ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025. Jay-Z yashyize hanze itangazo agaragaza ko yishimiye iyi ntsinzi nyuma y’igihe yari amaze akurikiranyweho iki cyaha.

Mu butumwa Jay-Z yashyize hanze, yavuze ko “Uyu munsi ni umunsi w’intsinzi. Ibi birego byari ibinyoma, nta shingiro byari bifite kandi ntibyashoboraga kugira aho bigera. Ntabwo ibi nanyuzemo nabyifuriza buri umwe, ihungabana njye, umugore wanjye, abana banjye n’abankunda twanyuzemo ntirizigera risibangana.”

Uyu muhanzi yakomeje yikoma Tony Buzbee, wari umunyamategeko wa Jane Doe, agaragaza ko ikirego cye kimwe n’ibindi byinshi bari gushinja Diddy ari ibyo gushakisha amafaranga.

Ati “Urukiko rugomba kurengera abahohotewe, yego, ariko na none rugomba no kurinda inzirakarengane kwitirirwa ibyaha nta kimenyetso na kimwe gihari. Ukuri nikugaragare kuri bose, abahohotewe n’abaregwa ibyaha batakoze.”

Umwavoka wa Jay-Z, Alex Spiro, na we yasohoye itangazo ry’iyi ntsinzi, agaragaza ko yari ikwiriye kuko ibirego baregaga uyu muraperi ari ibinyoma.

Ati “Mu guhangana n’ibirego bibi kandi by’ibinyoma, Jay-Z yakoze ikintu gitangaje, yararwanye, yanga kwishyura cyangwa kwemera ibyo yaregwaga, ahubwo yatsinze maze asukura izina rye.”

Tony Buzbee ndetse n’abavugizi ba Diddy ntibahise bagira icyo bavuga ku bijyanye n’iki kirego cyavanyweho.

Mu 2024 nibwo umugore utaratangajwe amazina yagannye inkiko. Yagaragazaga ko yahohotewe mu 2000 nyuma y’ibirori bya MTV Video Music Awards.

Uyu mugore yari yashyikirije ikirego cye urukiko mu Ukwakira uwo mwaka, avuga ko Diddy n’undi muntu w’umugabo w’icyamamare bamuhohoteye.

Tariki 8 Ukuboza, yongeye gutanga ikirego agaragaza byeruye ko iki cyamamare kindi atari yatangaje mbere ari Jay-Z.

Iki kirego kikijya hanze Jay-Z yacyamaganiye kure avuga ko atari byo, ko yiteguye kugaragaza ko ari umwere.

Yakomeje avuga ko abana badakwiriye kubona ibintu nk’ibi bakiri mu myaka mito, kuko hari ingaruka bibagiraho mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Jay-Z yari yashinjwe gufatanya na Diddy gusambanya umukobwa w’imyaka 13
Jay-Z ari kubyinira ku rukoma nyuma y’aho ikirego cyamushinjaga we na Diddy gikuweho
Iki kirego kikijya hanze Jay-Z yagaragaje ko gishobora kugira ingaruka ku muryango we
Jay-Z ni umwe mu baraperi bakomeye ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .