Uyu muhanzi wahataniye inshuro nyinshi ibihembo bya Grammy Awards azwi cyane mu gucuranga gitari, kuririmba akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo.
Vasti Jackson yageze mu Rwanda tariki 25 Ugushyingo 2020, urugendo rwe azarusoza tariki 24 Ukuboza 2020. Byitezwe ko azagaragara mu bikorwa bitandukanye birimo kwigisha umuziki mu mashuri atandukanye, gukorana indirimbo n’abandi bahanzi bo mu Rwanda n’ibindi binyuranye.
Uyu mugabo yatumiwe n’ubuyobozi bwa Africa in Colors ifatanyije na Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda ndetse na Institut Français.
Ubu bufatanye bwazanye Vasti Jackson na Africa in Colors buri muri gahunda yo kubaka ikiraro gihuza abahanzi bo muri Afurika n’ahandi ku Isi.
Uru rugendo ruzatuma habaho gusangizanya umuco yaba mu muziki, gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri Afurika.
Byitezwe ariko ko mu gihe uyu mugabo azamara mu Rwanda, azagira amahirwe yo kumva indirimbo zitandukanye z’abanyarwanda bityo akaba yaba ikiraro cyiza kibahuza n’ab’iwabo muri Amerika.
Vasti Jackson w’imyaka 61 yavutse tariki 20 Ukwakira 1959. Yabaye icyamamare mu muziki wa Blues, aho ku nshuro ya 59 hatangwa ibihembo bya Grammy Awards, Album ye ‘The Soul of Jimmie Rodgers’ yatsindiye igihembo mu cyiciro cya ‘the Best Traditional Blues Album’
Uyu mugabo wize umuziki muri Jackson State University, yagiye ahatanira ibihembo bikomeye bya muzika ndetse ibyinshi akanabyegukana.
Usibye kwegukana ibihembo nk’umuhanzi, nk’utunganya indirimbo z’abandi bahanzi hari izo yakozeho kandi zigakundwa bikomeye ndetse zikanegukana ibihembo.
Mu 2000 yakoze kuri Album Hoochie man ya Bobby Rush yahataniye igihembo cya Grammy Awards mu 2002.
Mu rugendo rwe rwa muzika uyu mugabo yakoze album esheshatu zirimo Vas-tie Jackson yakoze mu 1996, No Borders to the Blues yakoze mu 2003, Bourbon Street Blues: Live in Nashville yakoze mu 2007, Stimulus Man yakoze mu 2010, New Orleans Rhythm Soul Blues yakoze mu 2013 na The Soul of Jimmie Rodgers yakoze mu 2016.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!