Iyi kinamico yanditswe na Bahinyuza Innocent, igaruka kuri Uwera uba ari umukobwa wa Mbanzamihigo wari umutware wo mu Bukunzi, wari ufite abakobwa babiri afite gahunda yo gushyingira umukuru muri bo umutware wa Nkore.
Uwera wabanaga na mukase Nyirancyaho, yamugiriye ishyari bituma amubeshyera ko atwite kugira ngo atarongorwa n’uwo mutware. Yavuze ko inda ye yatumye imvura itagwa muri ako gace bityo akwiye kurohwa.
Se yaje kubyemera bajya kumuroha mu mugezi wa Rubyiro gusa aza kurohorwa n’umugaragu w’iwabo witwaga Kwibuka.
IZACU Ltd isanzwe itunganya filimi yahisemo gukora iyi kinamico mu buryo bwa filimi, kugira ngo abayikunze babone n’amashusho ndetse no gukomeza gutanga ubutumwa bwayo.
Umuyobozi wa IZACU Ltd, Yuhi Amuli usanzwe uyobora filimi yabwiye IGIHE ko ari mu bantu bakunze iyi kinamico, nk’umuntu usanzwe ari muri sinema yifuza kuyitunganya kugira ngo ashimishe abakunzi bayo.
Ati “Yarakunzwe cyane kandi nakuze nyumva. Numvise byaba byiza ko n’abandi bato bashobora kuyimenya mu bundi buryo. Ntabwo mu mashusho izaba imeze nk’uko buri wese ayitekereza ariko izaba iri mu murongo w’iyi kinamico.”
Yakomeje avuga ko ikindi cyatumye ashyira imbaraga mu kuyikora ari ukugira ngo yibutse abantu ko bakwiye kubahiriza uburenganzira bw’abari n’abategarugori.
Ati “Ivuga ku burenganzira bw’abari n’abategarugo ugendeye ku buryo Uwera batanamubajije bagahita bamuroha, bakagombye kuba baramwumvise. Iyi ni filime igamije gukangura abantu kongera kureba ku buryo bakubaha uburenganzira bw’abari n’abategarugori.”
Iyi filimi yiswe Uwera kugeza ubu yamaze gutunganywa, ikazatangira guca kuri Zacu Tv igaragara kuri shene ya 38 mu minsi ya vuba.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!