Irushanwa rya ‘Beauty of the world’ ryongeye kuba nyuma y’imyaka 17 cyane ko ryaherukaga kuba mu 2007, kuri ubu rikaba riri kubera mu mijyi nka Jiuzhaigou na Beijing kuva ku wa 18-26 Nzeri 2024.
Byitezwe ko nyuma yo kumenyekana k’uwatsinze ku wa 26 Nzeri 2024, kuva ku wa 27-30 Nzeri 2024 abakobwa bazatangira kwerekeza i Beijing aho bazahagurukira bataha.
Iri rushanwa byitezwe ko rizatanga umunyamideli uhiga abandi mu buranga ku Isi, ryitabiriwe n’abakobwa baturuka mu bihugu binyuranye by’Isi.
Uwimbabazi muri iyi minsi usigaye uba muri Kenya aho yagiye gukurikiranira amasomo. Asanzwe ari umunyamideli unakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo aho yagaragaye muri ‘Kk 509 St’ ya Andy Bumuntu, iya Meddy yitwa ‘We Don’t Care’ na Antansiyo ya Platini.
Uyu mukobwa mu minsi ishize yatangajwe nk’uwari guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Planet International ryagombaga kubera i Kampala ariko riza gusubikwa rinimurirwa aho ryari kubera bituma atakiryitabiriye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!