Ikimero cya Shaddy Boo cyatumye bamwe bamwibasira, abasubiza ko yabakoreye ibyo bakunda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Mutarama 2019 saa 02:04
Yasuwe :
0 0

Shaddy Boo utajya yiburira mu dushya kuri Instagram, yasubije abamwibasiye ku mafoto yashyize ahagaragara yambaye bikini, ko nubwo hari abamubwiye nabi, ibyo yakoze ari byo bakunda.

Shaddy Boo ubusanzwe witwa Mbabazi Shadia, ku wa Kane tariki 10 Mutarama 2019 nibwo yashyize hanze amafoto y’urukurikirane ku rukuta rwe rwa Instagram, ashaka gukora icyo we ‘kwereka abamukurikira ikibuno bahora bifuza gutera imboni’.

Abamukurikira batangiye kuvuga byinshi, bamwe bati ’abagabo barahiriwe’, abandi bamwuka inabi, bavuga ko akwiriye kujya yiyubaha kuko ari umubyeyi ufite abana babiri bagomba kumureberaho.

Muri aya mafoto yavugishije benshi ya Shaddy Boo, iya mbere yari yiciyemo ibice bitatu hari n’aho yambaye amadarubindi ahagaze mu buryo butandukanye, iya kabiri yari ahagaze muri piscine yambaye bikini ari kumwenyura, iya gatatu n’iya kane aba ari kumwe n’umugore witwa Joxy Parker.

Aya mfoto yose yashimishije bamwe mu barenga ibihumbi 431 bakurikira uyu mugore, abandi bakavuga ko adakwiriye kwifotoza muri ubwo buryo.

Hari nk’uwitwa @nshimiyimanamusa wagize ati “Imico mibi no kutiyubaha.”

Undi witwa @mukeshimanaphocas ati “Shady uri mwiza pe ni uko n’ako gakariso wibagiwe kukavanamo! [...] Ba Beyonce urabarya inomero. Ntuzacike intege mukecu.”

@yvesmodestus we ati “Ariko se wowe uri umuntu cyangwa wakorewe muri laboratwari, uzaze nkujyane kwa muganga, ubanza bararebye nabi.”

@nkurng we ati “Yemwee reka mbabwize ukuri n’uzajya yanga urukwavu ajye arukundira ko ruzi kwiruka, Shaddyboo ni mwiza, abanyarwandakazi bose basa gutya twaba turi imfura twese, uri mwiza mutegarugori w’i Rwanda. Shaddyboo oye.”

Hari n’abavuze ko yakoze ibi mu rwego rwo guhangana na Mwiseneza, nka @tizzo_tizzo wagize ati “Naze ahiganwe! Gusa @shaddyboo_92 agarukanye ubukana bukabije sinzi niba Josiane Mwiseneza azabasha guhangana n’uyu mubiri uteye utya.”

Hari abandi baje bamwuka inabi, bavuga ko akwiriye kujya yiyubaha akanabera abandi urugero.

@yvesdiabro ati “Mbibarize, harya ngo ni umumama w’abana bangahe? Birababaje cyane kuko iyo yibuka ko arimo kuraga ibyamunaniye abana be.”

Uwitwa @uwingeneyesamillah nawe ati “Kugaragaza ubwiza bwawe gutya ntabwo ari byiza pe, bibaye byiza wahindura.”

@nkurangahazard ati “Yebaba we! Shaddy boo urimo gusebya igihugu cyacu rwose umu mama w’abana babiri koko ukambara ubusa. Ntabwo ari byo.”

@hategekimanajaypolly ati “Shaddy boo mvuze ko uri indaya nta nka naba nciye amabere kuko mbona imyitwarire yawe ntaho itandukaniye nazo ariko se nibura ujya umenya ko uri umumama w’abana babiri ubwo se ubwo nibwo burere uzabatoza niba utihesha agaciro basi girira igihugu cyawe n’abandi bameze nkawe bumvireho. Ibi Sibyo.”

Shaddy nyuma yo kunyuza amaso muri ibi bitekerezo n’ibindi byinshi byamwibasiraga, yahise ajya kuri Snapchat areba abantu bagiye bakora screenshot z’amafoto ye.

Mu gusubiza aba bamwibasiye yagize ati” Screenshots 167 ku ifoto yanjye nambaye bikini none muri hano mumbwira ngo ntabwo niyubaha? Mugomba kwemera ko aribyo mukunda kuko iyo nshyize hanze ifoto yanjye nambaye imyenda ya Hijab (umwambaro w’abayisilamukazi) nta n’umwe ugira icyo avuga. Abantu barasekeje rimwe na rimwe.”

Shaddy Boo ari mu bagore bakoresha imbuga nkoranyambaga badatana n’udushya mu Rwanda, nta munsi wakwirenga atavuzwe kubera uburyo arangamiwe cyane kuri Instagram.

Ikimero cya Shaddy cyatumye amagambo aba menshi kuri Instagram, bamwe bamubwira nabi abandi baryoherwa no kureba ubwiza bwe
Imyambarire n'imiterere bya Shaddy Boo byatumye benshi bacika ururondogoro
Joxy Parker afata ifoto na Shaddy Boo n'umwana we ari kumukora ku kibuno
Shaddy Boo n'uwitwa Joxy Parker bifotoje bambaye bikini bivugisha benshi
Shaddy Boo yavuze ko abantu batanyurwa kuko yabiyeretse bamwe bakabishima abandi bakabyamaganira kure
Shaddy Boo yavuze ko nubwo hari abamubwiye nabi, bakunda ibyo akora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza