Ikiguzi cyo kutarandura ruswa kiri hejuru cyane – Perezida Kagame

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yagaragaje ko urugamba rwo guhangana na ruswa rusaba uruhare rwa buri wese, cyane ko nubwo kuyihashya hari ikiguzi bishobora gusaba mu bijyanye na politiki, igihombo cyo kutabikora cyo kiri hejuru kurushaho.

Ni ubutumwa Perezida Kagame yatanze mu buryo bw’ikoranabuhanga, mu itangwa ry’ibihembo mpuzamahanga byo kurwanya ruswa byitiriwe Emir wa Qatar, ku nshuro ya gatanu, bizwi nka Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani International Anti-Corruption Excellence Awards.

Ni ibihembo byatangiywe i Tunis muri Tunisia, mu gihe ibyo ku nshuro ya kane byatanzwe ku itariki nk’iyi umwaka ushize, muri Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame yashimye Emir wa Qatar n’ubufatanye bw’Umuryango w’Abibumbye bwatumye itangwa ry’ibi bihembo rishoboka, anashimira abahembwe muri uyu mwaka ku musanzu wabo mu kurandura ruswa.

Yakomeje ati “Urugamba rwo kurwanya ruswa ni intego y’Isi yose, isaba ko twese dukorera hamwe mu guteza imbere abaturage bacu. Gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano bituma tubasha gukoresha neza ubushobozi ibihugu byacu bifite, mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”

“Kurwanya ruswa bishobora kugira ikiguzi mu bijyanye na politiki, ariko ikiguzi cyo kutayirandura kiri hejuru cyane, by’umwihariko ku bagirwaho ingaruka cyane mu baturage bacu.”

Gutanga ibi bihembo byahuriranye n’Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruwa, mu Rwanda wahawe insanganyamatsiko igira iti ’’Twese hamwe nta we usigaye inyuma, turwanye ruswa.’’

Muri raporo y’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International, mu mwaka ushize u Rwanda rwasubiye inyuma imyanya itatu mu bihugu birimo ruswa nke, kuko rwavuye ku mwanya wa 48 ku Isi rukagera ku wa 51, nubwo rwagumye ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba n’uwa kane muri Afurika.

U Rwanda rwagize amanota 53 ku ijana mu 2019, rusubira inyuma imyanya itatu ugereranyije no mu 2018, ubwo rwari rufite amanota 56%, igabanuka ryatewe n’imanza zigaragaramo guhishira ibyaha bya ruswa.

Ubwo kuri uyu wa Gatatu hatangizwaga icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kurwanya ruswa kizarangira ku wa 22 Ukuboza 2020, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko kugira ngo igihugu gitsinde urugamba rwo kurwanya ruswa, abantu bose bagomba gukangukira serivisi nziza.

Ati ”Niyo mpamvu nsaba inzego zitandukanye kurushaho gutanga serivisi nziza, mu buryo bunoze kandi ku gihe, ntihabeho gusiragiza umuturage kugira ngo adatekereza ko hari icyo agomba gutanga kugira ngo abone serivisi.”

Yanakanguriye abaturage kugaragaza icyuho cya ruswa n’abigwizaho imitungo mu buryo butemewe, kugira ngo bikurikiranwe hakiri kare.

Mu kongera imbaraga mu guhangana na ruswa, u Rwanda rwavuguruye amategeko ku buryo ruswa isigaye ari icyaha kidasaza, aho umuntu ashobora kugikurikiranwaho igihe icyo aricyo cyose, hatitawe ku gihe icyaha cyabereye.

Ibyo bikiyongeraho ikoreshwa ry’ikoranabuhaga nko mu mitangire y’amasoko, akazi n’ibindi, hakagabanywa ihura ry’abantu.

Perezida Paul Kagame na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, ubwo hatangwaga ibihembo byo kurwanya ruswa mu Ukuboza 2019, muri Kigali Convention Centre
Mu Rwanda hubatswe ikirango cyo kurwanya ruswa, cyatashywe mu Ukuboza 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .