Urukiko rw’ubujurire ni ikiganiro cyakorwaga na Sam Karenzi, Kalisa Bruno Taifa na Horaho Axel.
Gisanzwe gitambuka kuri radio Fine FM ariko icyumweru kigiye kwirenga kitumvikana, benshi bibaza ikihishe inyuma yo guhagarara, ku buryo hari n’abadatinya guhamya ko haba hari impamvu zihishe inyuma yo guhagarara.
Icyakora nubwo hakomeje kuvugwa byinshi yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no hagati y’abantu ubwabo, IGIHE yamenye icyihishe inyuma y’ihagarara ry’iki kiganiro.
Amakuru yizewe dufite ahamya ko iki kiganiro cyakomwe mu nkokora nuko bamwe mu banyamakuru b’inkingi za mwamba bagikoraga bagiye kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kalisa Bruno Taifa wari mu nkingi za mwamba aherutse kubona ibyangombwa bimwerera kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kumwe n’umuryango we.
Uretse Taifa, mu minsi iri imbere Horaho Axel ari gutegura ubukwe n’umukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse hari amakuru y’uko nawe azahita yimukirayo.
Ikibazo cy’ingutu cyabaye ni uko ikiganiro cyari gisigayemo Sam Karenzi na we umaze iminsi ahugiye mu kandi kazi.
Icyakora abantu bari hafi cyane ya Sam Karenzi babwiye IGIHE ko uyu mugabo we yiteguye gukomeza akazi ndetse ari gushakisha abazasimbura bagenzi be.
Hari abanyamakuru bakomeje kuvugishwa ngo bazasimbure Taifa na Axel
Nyuma yo kubona ko Horaho Axel na Kalisa Bruno Taifa bagiye kwerekeza muri Amerika, hari amakuru avuga ko mu buryo bw’ibanga Sam Karenzi n’ubuyobozi bwa Radio Fine FM bari gushakisha abasimbura babo.
Ku rutonde rw’abo twamenye bari gutekerezwaho harimo; Claude Hitimana usanzwe ukorera Royal FM, Leonidas Ndayisaba ukorera Flash FM, Regis Muramira usanzwe kuri City Radio n’abandi banyuranye.
Icyakora nubwo aba aribo bari kugarukwaho nk’abashobora gukorera mu ngata abagiye mu kiganiro ‘Urukiko rw’ubujurire’ nta n’umwe baramara kwemeranya.
Gusa ngo mu gihe haba hamaze kuboneka ikipe isimbura Horaho Axel na Kalisa Bruno Taifa, Sam Karenzi yasubukura iki kiganiro.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!