Ikiganiro na Tonzi: Amabanga y’urukundo rwe, inkovu zo gupfusha imfura, uko yibasiwe na korali n’ibindi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Ukwakira 2019 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamamaye mu muziki wo kuramya Imana nka Tonzi yavuze byinshi ushobora kumwibazaho, umuziki we ndetse n’ubuzima bw’urukundo rwe n’umugabo bamaze imyaka 17 bakundana.

Uyu muhanzikazi ni umwe mu bafite igikundiro mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Humura’ yabaye nk’ibendera ry’umuziki we, ‘Wambereye Imana’, ‘Witinya’, ‘Sinzakuvaho’ n’izindi.

Uretse gukora umuziki akora n’ibikorwa by’urukundo ubu akaba afite umuryango witwa ‘Birashoboka Dufatanyije’ ufasha abana babana n’ubumuga.

Aba bana impano zabo zitabwaho n’uyu muryango ukabafasha kwiyubaka no kubana n’abandi mu muryango, bakorana n’ibigo bitandukanye kugira ngo babashe kwiga ariko ntibige ibyo bakunda ahubwo bakigishwa ibyo bashoboye.

Tonzi w’imbaduko watumye abo bagendanye cyane bamwita ‘Igifaru’

Uwitonze benshi bamenye ku izina rya Tonzi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akurira mu Rwanda. Yavukiye mu muryango ukomeye wa gikirisitu, yakuze atozwa kubaha Isabato ndetse kugeza ubu arushaho kwiyegurira umurimo w’Imana.

Tonzi yakuranye impano yo kuririmba aho yabitangiye akiri umwana muto ahagarikwa ku meza kugira ngo abantu bamubone. Impano yaje kwaguka ajya mu makorali atandukanye, mu 2004 atangira umuziki ku giti cye.

Ni umwe mu bahanzi b’igitsinagore baririmba indirimbo zihimbaza Imana umaze kwagura umwuga we mu buryo bukomeye. Kuba Tonzi yarakuriye mu muryango usenga byaramufashije cyane kuko ntiyigeze ateshuka ngo ate umurongo wa gikirisitu yatojwe dore ko kuva mu bwana yakuranye inzozi zo kuba umuhanzi ukomeye w’indirimbo z’Imana.

Mu nzibutso afite mu muziki we harimo igitaramo cy’agashya cyabaye mu 1993 muri St Andre i Nyamirambo yakoze yishyuje igiceri cya 50 Frw ahasanzwe na 100 Frw mu myanya y’icyubhiro.

Abo mu itsinda yari ahuriyemo na bagenzi be ari bo Gaby Kamanzi , Aline Gahongayire na Fanny bise The Sisters bamwitaga Igifaru kubera imbaraga ndetse n’umurava agira mu byo akora byose.

Ni umugore wubatse ufite abana b’abakobwa babiri. Kimwe mu bintu bitangaje kuri we yiga mu mashuri abanza yakubitiwe kwandikisha imoso (ubu yandikisha indyo kubera izo nkoni), ubu uretse kwandika yakubitiwe n’umwarimu we wavugaga ko abantu bandikisha ukuboko kw’ibumoso bazajya kwa satani, ibindi bintu byose abikoresha imoso.

Tonzi n'umugabo we Alpha Gatarayiha bamaranye imyaka 17 bakundana

Kurikikira ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE

IGIHE: Mu buzima bw’umuzima bw’umuziki bimeze bite ?

Tonzi: Mfite indirimbo yitwa ‘Dereva’ mperuka gushyira hanze. Ni indirimbo irimo ubutumwa bushima Imana ko ari umuyobozi mwiza.

IGIHE: Hari igitekerezo cya album nshya ?

Tonzi: Iyi ndirimbo iri ku muzingo wanjye wa munani. Mfite indi album nasohoye umwaka ushize yari iya karindwi.

IGIHE: Muri album zirindwi umaze gukora ni iyihe ifite ikintu gikomeye isobanuye kuri wowe?

Tonzi: Ni Album ya Humura kuko burya itangiriro riravuna, kuko niyo natangiriyeho mu 2007. Nari mfite urugendo rurerure mu muziki nibwo amaradiyo, studio, gukorera ibitaramo mu mahoteli n’imbuga nkoranyambaga zitangiye kuza navuga ko by’umwihariko kuri njye kuko niryo tangiriro ryanjye mu muziki mu buryo bwagutse.

IGIHE: Wakuriye mu itorero ry’Abadivantisiti, kuki mu muziki wawe waje mu njyana itandukanye niyo tumenyereye ikoreshwa muri iri torero?

Tonzi: Ubundi umuhanzi ntabwo ari abantu bamushushanya ahubwo ibyo ushyira hanze nibyo bigaragaza uwo uri uwe, biri mu bintu binshimisha cyane kuko Imana niyo iduha umwuka wo guhimba.

Guhimba ntabwo ari ikintu umuntu agomba gushushanya ngo avuge ngo bigomba kumera gutya, kuko iyo watangiye kunshushanya uba urimo kwica icyo Imana yashyize muri njye kandi kiba kigomba kuza ari umwihariko.

Tonzi ni umwe mu bahanzi bake bamaze igihe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Biranshimisha ko uyu murimo atari uwanjye icyo Imana inshyize ku mutima nicyo nsohora. Hari uburyo abantu baba bameze bitewe n’amahame, impano irahindagurika.

Ni ikintu kinshimisha kuko usohoye ibintu bimwe ntabwo byagera ku bantu bose hari agace kaba gakumirwa, icyo nshimira ni uko ubwami bwayo ari bugari mu twe kandi ijambo ry’Imana riragira riti mugende muhumuriza abantu banjye, mwigishe inkuru nziza.

Rero ufite ikintu gishyiraho imipaka nicyo njye nita idini, rikaba ritandukanye n’itorero. Idini ahanini ni amahame kandi ku muhanzi kenshi ku muhanzi birakumira cyane. Imana ishobora kukubwira ngo aka kanya gira gutya idini rigahita riza rikakubwira ngo gira gutya ariko itorero ari naryo nisangamo ni umuryango mugari ugendera ku mahame y’ubumana no gukunda ikiremwamuntu.

IGIHE: Uracyasengera ku Badivantisiti b’Umunsi wa Karindwi wakuriyemo cyangwa wagiye mu itorero noneho aho kuba mu idini?

Tonzi: [Arabanza araseka] Erega ibi bintu nkunda kubivugaho hari amadini cyangwa amatorero yabaye manini cyane kurusha uwo umuntu ariwe ugasanga rimwe na rimwe abantu babikoresha mu gukumira umuntu, itorero ni ryiza ariko amadini yo oya. Nemera amahame y’Imana ari nayo tugenderaho.

Nk’umuhanzi ntabwo nkunda kwamamaza idini n’itorero, yego mfite itorero ariko simbikunda nk’umuhanzi kuko byagiye bitugiraho ingaruka mu muhamagaro nanjye byambayeho ndetse n’abandi muri rusange.

Njye ndavuga ku giti cyanjye, ugasanga hari ukuntu nk’amadini hagati yabo baba batumvikana waba uri umuhanzi uvuga ngo nsengera kwa kanaka hakaba aho batagutumira. Ibyo bintu byaje kumbabaza nkavuga nti ko twese turi umubiri wa kirisitu kandi ahubwo amatorero cyangwa amadini yakagombye gutuma bwa bwiza mfite ngomba kubusangira na mugenzi wanjye ariko ugasanga hariho kwikubira cyane. Ibyo bintu byarangoye ariko nca uwo mugozi.

Hari aho byambayeho rwose nari kwitabira igiterane bashakaga kuntumiramo ariko wa muntu musengana ugasanga hari undi batumvikana. Abahanzi muri rusange byagiye bitubaho. No ku mbuga nkoranyambaga mujya mubibona ugasanga umuhanzi yatumiwe ahantu bakamubwira bati hariya hantu nujyayo tuzaguhagarika ukibaza uti bariya bantu bizera iki ?

Nkiri umuhanzi wo muri korali nigeze gutumirwa muri FESPAM, icyo gihe bambuza kujyayo kandi yari minisiteri yashakaga abahanzi 10 baserukira u Rwanda mu butumwa bw’amahoro, mbivuze nti natumiwe [Imana yari iciye inzira ngo njye mu ndege mbone passport] nk’umwana w’umukobwa numvaga nta wabimbuza.

Barambwiye bati nugenda uzamenye ko kakubayeho, ariko nshima Imana yampaye ihishurirwa nkajyayo kuko byari byiza, ngarutse ngarukana amafaranga mbasha kwiga kaminuza. Nza kureba nsanga ibintu by’amadini bisaba kwitonda. Barampagaritse igihe cy’amezi atandatu ariko mbamo neza ndayarangiza.

IGIHE: Hari ibintu wigeze kuvuga mu gitaramo cyo kwibuka Minani Rwema, ko wogoshe ibitsike bwa mbere, muri korali ’bakagutokesha’ nyuma ukaza kwigobotora amategeko y’amatorero, ni iki wabivugaho ?

Tonzi: Ni ubuhamya natangaga. Muri korali cyangwa se mu matsinda hose bagira imirongo ngenderwaho, nabyo si bibi ariko niba uri mu kintu ukabona amategeko yacyo hari aho akubangamira kuki mubyigana? Nabaye mu buzima bwanjye bwose ndi umwana ndi muri Korali n’ubu iyo bibaye ngombwa nsubirayo.

Ni bya bindi bakubwira ngo niba uri muri korali ntimwemerewe kudefiriza, kurya inyama, ntiwemerewe […] niba urimo nyine bikore.

Njyewe icyo nangaga ni ukubikora ndimo kandi nkaba numva muri njye nta kintu binyongerera cyangwa bigabanya ku gakiza kuko buri kintu cyose kigira igihe cyacyo.

Njye ndi mu myaka yanjye y’ubukobwa cyangwa se abandi hejuru ni abasaza haba harimo ukutumvikana kw’ibisekuru. Uyu munsi umuntu ashobora kuvuga ngo ntabwo nshaka ko usuka, niko amahame abivuga ariko ayo mahame y’itorero siyo mahame ya bibiliya.

Nko mu 2000 igihe bavugaga ko Yesu agiye kuza babidukuyeho ku ngufu, ukavuga uti Yesu araje da, turogosha, duca inzara, inyama zirahagarikwa […] mbega habaye ibintu biteye ubwoba.

Tonzi yavuze ku bihe bikomeye yagiye anyuramo kubera kugongwa n'imyemerere y'amadini

IGIHE: Ariko ntabwo udusobanuriye neza ukuntu byagenze wogosha bwa ibitsike?

Tonzi: Ni urwenya rw’ukuntu twagiye bwa mbere muri Congo Brazaville nyine umukobwa twari twajyanye anyogosha ibitsike ngarutse biba ibibazo.

Nanjye ubwanjye si ibintu nari menyereye (n’ubu ntabwo ndabimenyera) noneho ugahita ubona nabyo bibaye ikibazo. Muri rugendo bigomba kubaho.

Bisaba ko hatabaho umutima wo guhora uhana umwana ahubwo bikaba byiza iyo umuganirije. Kuri njyewe byabaye nk’andi mahirwe yo kwaguka no kureba kure kuko kuba muri ubwo buzima nari mbikunze ariko bimbangamiye.

IGIHE: Ni iyihe ndirimbo yawe ifite ubuhamya bwihariye?

Tonzi: Zose. Imwe muri zo byangora kuyivuga ariko nk’iyo nkunda kuvuga ni iyitwa ‘Witinya’.

Hari umugabo wigeze kumpamagara uba muri Amerika yari yagiranye ibibazo n’umugore we agiye kwiyahura, agiye kuri Youtube yandikamo ijambo rya ‘Witinya’ arayireba ihita ikurikirana n’indi yanjye yitwa ‘Wambereye Imana’. Aranshakisha ampa ubuhamya bw’ukuntu yakiriye agakiza kubera izo ndirimbo akareka kwiyahura.

IGIHE: Umaze imyaka ingahe urushinze ?

Tonzi: Ngiye kuzuza imyaka icumi.

IGIHE: Ubona ari iki gituma ingo nyinshi muri iki gihe zisenyuka?

Tonzi: Buriya buri rugo rugira umwihariko n’amateka yarwo. Kuri njyewe mbona ari ukuba muri rusange umuryango utubakitse, hari n’igihe ubaza umuntu uti mwapfuye iki ? ugasanga bapfuye ubusa.

Abantu bashyushya bari kuba benshi, waza nkakubwira nti umugabo wanjye gutya cyangwa gutya undi ati ‘umuntu agusuzugura ate?’ umuriro ukaka utyo. Uyu munsi abantu barahuze aho kugira ngo akabazo kaze bakaganireho ugasanga bakagejeje ku bantu benshi ugasanga rya banga ryageze muri benshi.

Niyo mpamvu muri bibiliya duhereye muri Edeni, Adam na Eva Imana yari yarabahaye gahunda bagomba kugenderaho ariko inzoka iza kubyivangamo.

Inzoka navuga ko ari ikintu cyose kije mu rugo ari icya gatatu kitari kiri muri gahunda, icyo gihe umugabo aba agomba kuyobora mu gihe haje cya kintu gitandukanye n’indangaciro bagenderaho […] njye mbona hari hakwiriye kubaho ba bakuru b’umuryango.

IGIHE: Ntabwo ari ukukwinjirira mu buzima ariko hari abantu bibaza uko wowe na Alpha mwamenyanye, wabitubwiraho ?

Tonzi: Ntabwo nkunda kuvuga ku bintu by’urugo rwanjye ariko ndashima Imana ku mutware, aramfasha cyane tugiye kumarana imyaka 10 Imana yatugiriye neza iduha abana babiri b’abakobwa.

Twamenyaniye ku ishuri ari umufana, aza kuba inshuti igihe kigeze turakundana. Twiganaga muri APACE nyuma tujya muri ULK.

IGIHE: Mwakundanye hashize igihe kingana gute muziranye ?

Tonzi: Imyaka irindwi.

IGIHE: Ubu mumaze imyaka 17, akubwira ko agukunda byagenze gute ?

Tonzi: Kuko yari inshuti yanjye mu buzima busanzwe ni ibintu twisanzemo. Abimbwira ntabwo byangoye yari inshuti yanjye kandi nanjye nabonaga ari we.

IGIHE: Ni irihe banga mwakoresheje mu rugo rwanyu ?

Tonzi: Nta muhanga wo kubaka urugo gusa icyo navuga ni ukugira Imana nk’umuyobozi wanyu. Kuba inshuti kurusha undi muntu uwo ariwe wese ikindi ni ukuba wowe, nta kwifunga.

IGIHE: Ubona abana bake umuntu yabyara ari nka bangahe ?
Tonzi: Abana ni umugisha w’uwiteka ntabwo navuga ngo umuntu ashobora kubyara aba bana. Njye sinteganya ngo nzabyara aba bana cyangwa ni Imana ibiteganya.

IGIHE: Wavuzwe cyane ubwo wabaga umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri Primus Guma Guma Super Star, kiriya gihe wiyumvaga ute iyo abantu bamwe bakuvugaga nabi ?

Tonzi: Bampamagaye bambwira ko hari akazi, bambwira ko niba numva nagakora nababwira, ntabwo nari kukanga ni akazi nishimiye kandi nakunze mu gihe cy’imyaka itanu nagakoze.

Nemeye kugakora nzi ko abantu bazavuga kuko ikintu cyose kitamenyerewe niko bigenda. Babimbwira nahise mvuga nti bya bintu bavugaga bya Meshake na Saduraka uzi ko bimbayeho.

Hari ukuntu wirirwana n’abantu ariko ukanga kwiyandurisha ibyo kurya by’ibwami. Kuki ijambo rihari kuki abantu badashaka kurishyira mu bikorwa? Niba bariya bararyaga udushyimbo bakanga kurya ingurube natwe tuzabana mu buzima bwa buri munsi buri wese afite imyizerere itandukanye n’iy’undi.

N’uko njye abantu bari banzi, none se umubaruramari wari uri hariya w’umukirisito bahise bamuca? ko ntawigeze ampagarika ko nagiye muri alimentation, kandi tujyayo ugafata ikivuguto cyawe byeri ukayishyira hariya. Iyo baza kumbwira ngo ndaba umukemurampaka w’abantu banywa inzoga ntabwo nari kubyemera ariko bari bambwiye kumva uko abantu baririmba.

IGIHE: Tubwire ku muryango watangije wo gufasha abana bafite ubumuga?

Tonzi: Umuryango ‘Birashoboka Dufatanyije’ ni Imana yawushyize ku mutima mu rwego rwo gufasha abana babana n’ubumuga tubafasha kuva mu bwigunge no kumenya impano zibarimo.

Natangiye mu 2012 mbikora mu buryo butuje. Imana yabimpayemo ihishurirwa nyuma y’uko mfushije umwana w’imfura nza gutekereza kuri aba babyeyi nibaza nti babaho gute?

IGIHE: Uwo mwana wawe witabye Imana byagenze bite ?

Tonzi: Ntabwo tuzi icyabiteye kuko amezi icyenda yarashize ku munsi wo kuvuka avuka yitabye Imana. Ariko nyine nahise ntekereza nari niteguye konsa […] hagahita haza inkuru cyangwa igihe gitandukanye n’ibyo watekerezaga.

REBA IKIGANIRO TONZI YAGIRANYE NA IGIHE

Witinya, indirimbo ya Tonzi yarokoye uwari ari agiye kwiyahura


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .