Ikiganiro na Miss Uwamahoro: Uko yabaye i Burayi arera abana, Habiba, Bikini n’ibindi (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Kanama 2019 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Mu 2011 nibwo u Rwanda rwinjiye mu bihugu bisaga 80 byitabira irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza rya Miss Supranational ribera muri Pologne.

Uwamahoro Yvonne ni we wabimburiye abandi Banyarwandakazi, ashyiraho ikiraro cyatumaga batajya muri iri rushanwa. Kuva icyo gihe u Rwanda rwatangiye kwitabira iryo rushanwa buri mwaka.

Yakurikiwe na Kubwimana Simbi Sabrina wagiye muri Miss Supranational mu 2012, Mutesi Aurore Kayibanda (2013), Umwali Neema Larissa (2014), Gisa Sonia (2015), Akiwacu Colombe (2016), Ingabire Habiba (2017) na Uwase Clementine wagiyeyo mu 2018.

Dr Uwamahoro Yvonne wagiye muri iri rushanwa bwa mbere ahagarariye u Rwanda, ni we wahise ahabwa inshingano zo gutoranya umukobwa uruserukira.

Uyu mukobwa uba mu Budage ubu ari mu Rwanda gukurikirana igikorwa cyo gutoranya uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational cyane ko uburyo byakorwagamo bwahindutse.

Mu gihe umukobwa yatoranywaga na Uwamahoro wenyine, ubu bizajya bikorerwa ku rwego rw’igihugu.

IGIHE yaganiriye na Dr Uwamahoro imubaza ibiteye amatsiko byerekeye ubuzima bwe n’ibindi bijyanye na Miss Supranational.

IGIHE: Umuntu wamwibwira gute?

Miss Uwamahoro: Nitwa Uwamahoro Yvonne, ndi Umunyarwandakazi, ndi umwana wa kabiri mu bana batatu b’abakobwa tuvukana.

IGIHE: Benshi bazi Uwamahoro nk’umuntu wagiye bwa mbere muri Miss Supranational, igitekerezo cyavuye he?

Miss Uwamahoro: Kujya muri iri rushanwa ni ibintu ntari nateguye. Mu 2009 nahuye n’abantu baritegura baranganiriza kuko u Rwanda nta na rimwe rwari rwakagiye muri iri rushanwa bampa igitekerezo cyo kujyamo nanjye numva ni amahirwe birangira nshatse kujyamo.

Twahuriye mu Budage aho nsanzwe mba kuko ni Abadage n’ubwo barikorera (irushanwa) muri Pologne. Nabanje gutinya kuko n’abantu banzi bazi ko ngira isoni kandi ncecetse, nabanje kubitekereza numva mfite ubwoba cyangwa se nta cyizere mu 2011 nza kumva ngomba kuryitabira. Niryo rya mbere nari nitabiriye mpita nshirika ubwoba numva byose birashoboka.

IGIHE: Umusaruro wabonye muri Miss Supranational 2011 wawakiriye ute?

Miss Uwamahoro: Nitabira ririya rushanwa nagize ibihe byiza kuko ni ubwa mbere nari mpuye n’abakobwa benshi bo mu bihugu bitandukanye kuko nari mpatanye n’abasaga 60. Hari imico itandukanye, navuga ko ari ikintu cyiza kuri njye kandi nungutse byinshi.

Ntabwo nabashije kumenya umwanya nagize kuko ntaje muri 15 ba mbere kandi aribo batangazaga icyo gihe.

Dr. Uwamahoro avuga ko nta mukobwa yahatiraga kwambara bikini ahubwo buri wese biba ari amahitamo ye

IGIHE: Wageze mu Budage gute?

Miss Uwamahoro: Navukiye mu Rwanda ndahakurira ariko nyuma njya gukomereza amashuri mu Budage. Nkomeza amasomo yanjye yisumbuye na kaminuza ariko ubuzima butuma ngumayo. Nagiyeyo mu 2004. Kuva kera nashakaga kwiga ibyo kuvura ni nabyo nagiye kwiga, aba ari nabyo nkomeza.

Nashakaga kwiga ubuganga busanzwe ntabwo iby’amenyo ari ibintu natekereje ku munota wa mbere. Nagezeyo nabona ibyo nashakaga kwiga bizantwara umwanya munini kuruta iby’amenyo kuko aribyo byampaga akanya ko gukora akandi kazi gasanzwe. Byatumye rero nigira mu by’amenyo kuko ubuzima butari bworoshye, nabaga ndi gushakisha.

IGIHE: Ako kazi kari gateye gate?

Miss Uwamahoro: Nakoze akazi gatandukanye, iyo uri muri biriya bihugu nta mpamyabushobozi yo mu rwego rwo hejuru ufite ukora akazi kose ubonye. Nibyo nizemo narabikoraga ariko nkunda abana cyane muri icyo gihe nareraga abana nkasigaranira imiryango abana.

IGIHE: Ubuzima bwo mu Budage wabonye butandukaniye he n’ubwo mu Rwanda ?

Miss Uwamahoro: Ikintu nabonye gitandukanye cyane n’ubuzima bwo mu Rwanda ni ibijyanye no kwisanzura. Iyo uri hano mu Rwanda ugira inshuti nyinshi ufite umwanya wo kwisanzura ariko hariya biba bitandukanye habaho ikintu cy’irungu uba ufite inshuti nke kandi nazo uzibonera akanya gato.

Umuntu ashobora kuba afite akazi akabaho neza ariko ubuzima busanzwe bujyanye no kwisanzura nyuma yako ugasanga biba gake ugereranyije no mu Rwanda.

IGIHE: Ni iyihe mpamvu ituma abantu bihugiraho cyane se ?

Miss Uwamahoro: Ni umuco, ikindi abantu hariya barakora cyane ntabwo bimeze nka hano ushobora kujya mu rugo rw’abantu utabateguje ariko hariya ntabwo bihaba bisaba kuba mufitanye gahunda.

Murabipanga mukavugana umunsi n’amasaha ntabwo ushobora kugenda ukomanga ngo nje kukureba.

IGIHE: Kugira ngo uhabwe inshingano zo gutoranya umukobwa uhagararira u Rwanda muri Miss Supranational byo byaje gute?

Miss Uwamahoro: Nyuma yo kwitabira irushanwa, abaritegura barambwiye bati ‘twabonye byaragenze neza’, bari kugenda bazamuka ibihugu biri kwiyongera, bambaza niba nabishobora kuzajya ntoranya uduhagararira, barabinsaba kuko nta handi hantu babonaga bari buce. Barambwira bati urumva uzabishobora? Ndavuga nti nzagerageza.

IGIHE: Ni izihe mbogamizi wahuye na zo kuva ugitangira iki gikorwa?

Miss Uwamahoro: Ikibazo navuga nahuye nacyo cya mbere gikomeye ni ukumvisha Abanyarwanda uburyo umukobwa yatoranyijwe nta nzira zigaragara byanyuzemo.

Sinigeze ngira amahirwe yo kugira umuntu nabiganiriza wenda umbaza icyo kibazo ahubwo nagiye mbisoma mu binyamakuru hasohotse inkuru.

IGIHE: Ni iki cyagushimishije mu buzima?

Miss Uwamahoro: Hari utuntu twinshi twagiye tunshimisha ariko mu gihe nasozaga amasomo yanjye hari ikintu ngezeho numvaga ari ikintu nishimiye.

IGIHE: Wakomeje kuvuga wumvikana nk’umuntu wize bimugoye, ubundi kugira ngo ujye kwiga mu Budage byagenze gute?

Miss Uwamahoro: Njya kwiga mu Budage no kubayo ni uko papa wanjye ariho yize kandi yahabaye, nanjye byaramfashije, rero nagiyeyo kubera umuryango n’inshuti.

IGIHE: Byagenze bite ukigera mu Budage ku buryo wahisemo kujya wkihangira ubuzima?

Miss Uwamahoro: Ngezeyo byabaye ngombwa ko nirwanaho kuko ubuzima ntabwo uko umuntu aba yabuteganyije ariko bugenda. Nkimara kugera mu Budage ababyeyi banjye bitabye Imana kandi bakurikiranye noneho nisanga mbaye imfubyi, urumva byari ikibazo kwisanga gutyo mu gihe wagiraga ikibazo ukabwira papa cyangwa mama uti nyoherereza udufaranga, ukisanga usigaye gutyo biba ari ikibazo.

IGIHE: Ni ryari ushobora gufata icyemezo cyo kubeshya?

Miss Uwamahoro: Ni nk’igihe mba ntashaka kubabaza inshuti yanjye.

IGIHE: Ni ikihe kintu utakazaho amafaranga?

Miss Uwamahoro: Ni ugutembera, nkunda gutembera cyane.

IGIHE: Ni ikihe kintu utinya kurusha ibindi?

Miss Uwamahoro: Ni inzoka. Nzitinya kuva kera nkiri umwana n’iyo mbonye ifoto yayo mba numva ubuzima buhagaze.

IGIHE: Ujya usoma ibitabo?

Miss Uwamahoro: Yego!

IGIHE: Ni ikihe gitabo wakuyemo inyigisho zagufashije mu buzima?

Miss Uwamahoro: Mvuze ngo nasomye ibitabo naba mbeshye ahubwo nanjye nanditse igitabo kivuga ku buzima bwa papa wanjye numvaga ntashaka ko amateka ye asibangana. Ni we ndeberaho mu buzima rero naracyanditse ngiha inshuti n’abavandimwe ntabwo cyari icyo kugurisha.

IGIHE: Urateganya kwandika ibindi bitabo?

Miss Uwamahoro: Ndabiteganya ariko ntabwo ndabibonera umwanya. Ndateganya kwandika ku buzima bwanjye binkundiye nko mu myaka ibiri. Nari narihaye gahunda y’imyaka 15 maze mu Budage ariko ntabwo byankundiye.

IGIHE: Bitandukanye n’indi myaka, ubu mwatangiye gutegura Miss Supranational ku rwego rw’igihugu. Wifuza ko muzaba mugeze he mu myaka itanu?

Miss Uwamahoro: Ikintu nifuza ni uko irushanwa ryatera imbere Abanyarwanda bakarushaho kuryumva.

IGIHE: Ni iyihe ntego ugenderaho mu buzima?

Miss Uwamahoro: Ndakora cyane mba numva nshaka gutera imbere.

IGIHE: Uhuye n’Imana wayibaza iki?

Miss Uwamahoro: Nayibaza impamvu ubuzima ari buto, kuko usanga umuntu amara imyaka mirongo akaba arashaje cyangwa indi yisumbuyeho ariko muri rusange usanga ubuzima ari buto. Nicyo nayibaza.

IGIHE: Mu bihe bigoye wahuye nabyo mu gutegura Miss Supranational harimo ibya Bikini, byari bimeze bite?

Miss Uwamahoro: Njye ku giti cyanjye bikini ntabwo nigeze nyibonamo ikibazo kuko no mu irushanwa ntabwo baduhaga itegeko ryo kuyambara. Umukobwa natoranyaga naramubwiraga nti ‘amahitamo ni ayawe yo kuyambara cyangwa ukayireka’. Wowe ukore icyo ushaka, niba wumva wisanzuye uyambare niba ataribyo nabyo ubireke.

IGIHE: Hari nk’abakobwa mwigeze mutoranya nyuma bakisubiraho?

Miss Uwamahoro: Mu marushanwa bibaho. Nanjye hari icyemezo nshobora gufata mu buzima nyuma nkumva ntabyizeye. Byanabayeho muri Miss Supranational.

Hari abakobwa twagiye tuvugana nk’uyu mwaka bakiyandikisha nyuma namuvugisha akavuga ko yumva bitakimurimo.

IGIHE: Nta wigeze avamo kubera amabwiriza y’irushanwa?

Miss Uwamahoro: Umukobwa umwe ni we wigeze kuvuga ko ababyeyi be batabishatse kubera umwambaro wa bikini ariko nta wundi wigeze avamo kubera iyo mpamvu. Yabikoze nko mu myaka ibiri ishize.

IGIHE: Kuri wowe Abanyarwanda bakiriye bate ibijyanye n’imyambarire?

Miss Uwamahoro: Niko bameze ikibazo cyose bakivugaho. Uragenda wakwambara bikini bikaba ikibazo, utayambara nabwo bikaba ikindi. Icyo wakora cyose bazavuga.

IGIHE: Mu 2017 Ingabire Habiba yavuzweho bidasanzwe, ni irihe somo ubuhe nka biriya byagusigiye?

Miss Uwamahoro: Kuvuga ngo Habiba yanditse Pologne nabi bakamuseka cyangwa se yavuze Icyongereza nabi bakamuseka ndumva nta mpamvu yo kumuseka.

Niyo yaba ari Ikinyarwanda yavuze nabi nta mpamvu, uretse ko Icyongereza ari ururimi rw’abanyamahanga nta n’umuzungu uza hano ngo avuge Ikinyarwanda nabi ngo bamuseke.

IGIHE: Muri uyu mwaka mubwira Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ko irushanwa rigiye kujya riba ku rwego rw’igihugu, yabyakiriye ite?

Miss Uwamahoro: Babyakiriye neza kuko na bo babonaga umukobwa agenda batazi uko yatoranyijwe, ubu barishimye.

IGIHE: Bikini bayivuzeho iki?

Miss Uwamahoro: Nta kintu turabiganiraho.

IGIHE: Ni iyihe nama wagira abakobwa bashaka gutera mu kirenge nk’icyawe mu kwiteza imbere?

Miss Uwamahoro: Iyo ufite intego uyigeraho. Ntabwo navuga ko urwego nagezeho hari icyo narushaga abandi, hari abantu njya mbwira ukuntu mu mashuri yisumbuye nari umuswa sinigeze mba uwa mbere mu ishuri ariko nari nzi icyo nshaka. Ngeze muri kaminuza nshyiramo imbaraga ibintu byinshi mbigeraho kubera ubushake.

Dr Uwamahoro Yvonne ni we wahagarariye u Rwanda ku nshuro ya mbere muri Miss Supranational
Dr. Uwamahoro Yvonne yahuriyeho n'abategura Miss Supranational mu Budage mu 2009, aza kwemera kwitabira irushanwa mu 2011
Habiba ngo yatoranyijwe mu bakobwa barenga 20 bari banditse basaba guserukira u Rwanda, nyuma akurura impaka kubera uko yanditse Pologne n'Icyongereza yavuze
Muri Werurwe 2018, Dr Uwamahoro Yvonne yahawe ishimwe nk'Umunyarwandakazi w'indashyikirwa mu batuye mu Budage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza