Iyi sosiyete itunganya ikanasohora filime yagaragaje ko bitewe n’uko iki kiganiro cyakozwe herekanwa ubwiza bw’amajyepfo ya California, ari naho Meghan Markle n’umugabo we Prince Harry batuye, bitari kuba byiza iyo gisohoka muri iki gihe iki gice cyibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Iki kiganiro cyari gutangira gusohoka ku wa 15 Mutarama 2025, gusa ubu cyasubijwe inyuma, bitangazwa ko kizatangira gusohoka tariki 4 Werurwe 2025.
Meghan Markle na we yemeje ko yasubitse iki kiganiro, ati "Ndashimira abafatanyabikorwa banjye muri Netflix kuba baranshyigikiye mu kugisubika, kuko ubu turi kwibanda ku bakeneye ubufasha bibasiwe n’umuriro muri Leta yanjye ntuyemo ya California."
Iki kiganiro gisubitswe mu gihe Meghan Markle n’umugabo we batangiye gufasha abagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yibasiye agace ka Pasadena muri Los Angeles.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!