Ikibatsi cy’urukundo hagati ya Byiringiro Lague n’umukobwa w’ikizungerezi yihebeye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Mata 2021 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa APF FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Byiringiro Lague, ari mu rukundo n’umukobwa witwa Uwase Kelia ndetse bashobora kurushinga muri uyu mwaka.

Byiringiro Lague yifashishije imbuga nkoranyambaga yagaragaje ko ari mu rukundo rudafunguye n’uyu mukobwa w’ikizungerezi.

Yashyize amafoto yabo bombi kuri instagram arangije ati “Ntewe ishema nawe.” Umukobwa nawe amusubiza utumenyetso tw’ingufuri ifunze agaragaza ko urukundo rwab0 rudanangiye.

Mu minsi ishize Lague Byiringiro yari yavuze ko akundana n’uyu mukobwa ndetse bishoboka yarushinga muri uyu mwaka, yanavuze ko akunda uyu mukobwa mu buryo bukomeye ku buryo nta wapfa kumumutwara.

Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi 31 baheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu bakinnye imikino ibiri isoza iyo mu matsinda yo gushaka itike ya CAN 2021, ariko ntababashe guhesha Amavubi itike.

Ni n’umwe mu bakinnyi 30 b’u Rwanda bari muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun hagati ya tariki ya 16 Mutarama n’iya 7 Gashyantare 2021.

Byiringiro Lague wazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018, yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi 2020. Hari nyuma y’uko Rayon Sports yari yifuje kumuha miliyoni 10 Frw ngo ayisinyire. Aheruka gushimwa na FC Zürich yo mu Cyiciro cya Mbere mu Busuwisi.

Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino ndetse afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bafite impano yihariye.

Byiringiro Lague muri uyu mwaka ashobora kurushinga n'uyu mukobwa
Byiringiro Lague yavuze ko uyu mukobwa amukomeyeho
Bifashishije imbuga nkoranyambaga berekana amarangamutima umwe afitiye undi mu rukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .