Byari mu masaha y’umugoroba ahagana i Saa Yine na 50 z’ijoro ku wa 2 Kanama 2024. Nari nasohokeye mu kabari kamwe ko mu Mujyi wa Kigali.
Nari maze iminsi numva ibimansuro byaciye igikuba ndetse kugeza aho umuntu abona abakobwa babyinana wa ‘mwenda wa Adamu’.
Umwe mu nshuti zanjye yabonye ko ndi hanze muri iryo joro, yahise anyandikira ubutumwa bugufi ambwira ko we yasohokeye mu kabyiniro kaberamo ibidasanzwe, ati “Ngwino hano wihere ijisho.”
Nagize amatsiko yo kujya kumva ibyo bidasanzwe, uwo musore w’inshuti yanjye wantumiraga yambwiraga ko ndamutse nihuse aho hantu nkahagera mbere ya Saa tanu z’ijoro nakwinjira nishyuye ibihumbi 5 Frw, ariko anyibutsa ko nindamuka ntinze kwinjira biba byabaye ibihumbi 10 Frw.
Ntabwo ibibera muri aka kabyiniro yari inkuru nshya kuri njye, ni ibintu nari nsanzwe numva ariko narananiwe kubyizera.
Ntabwo hinjirwa n’ubonetse wese!
Aka kabyiniro gaherereye mu Karere ka Gasabo, nta cyapa kikamamaza, yewe kugira ngo uhagere bisaba kuba ufite umuntu ukujyanyeyo wahakurangiye.
Twikomereze, ya nshuti yanjye yari yampamagaye n’ubundi niyo yandangiye, bitewe n’uko ndi umunyamakuru kandi benshi banzi, nabanje gutekereza ko ningura agapfukamunwa nkihisha isura ntawe uri bumenye.
Aka kabyiniro kari mu gipangu ubusanzwe watambukaho ukagira ngo ni urugo rutuwe n’abantu bisanzwe, icyakora amakuru namenye ni uko basanzwe bahakorera akabari gafite n’ibyumba byakira abashaka kuruhuka na serivisi zirimo ‘massage’.
Nyuma y’uko bandangiye nkahagera, ya nshuti yanjye yasabye umusore w’ibigango uharinda kunkingurira (Kuko hahora hafunze, uwinjira iyo amaze kugeramo imbere barakinga, usohoka yamara kugenda na bwo bagakinga).
Nkimara kwinjira mu gipangu nahasanze parikingi ishobora kwakira imodoka nk’esheshatu ariko irimo moto gusa, nabanje gutekereza ko nta bantu bahari.
Ako kanya nahise mbwirwa ko uwazanye imodoka adashobora kuyihaparika kuko benshi birinda ko hari uwamenya ko ari ho agorobereza.
Nahasanze umukobwa wishyuza ati “Kwinjira ni ibihumbi 10 Frw!” nanjye nti “Humura naje babimbwiye kandi ndayafite!” Nahise mwishyura ndinjira.
Kugeza ubwo nishyuraga ntakubeshye nari ntarumva umuziki, ibyatumaga nkeka ko ya nshuti yanjye yambeshye nta bantu bahari, gusa si ko bimeze ahubwo mu nzu harimo ibikoresho birinda ko urusaku rwagera hanze (Sound proof).
Nubwo hari abasore b’ibigango barinda umutekano nta n’umwe wigeze ansaka kuko baba bazi ko ‘umuntu uza aho ataza gutyo gusa ahubwo aba ari umuntu wabo!’
Nkigeramo imbere nakubiswe n’inkuba…
Natunguwe bikomeye n’uko ninjiye mu nzu nsanga hateyemo intebe zirimo nk’abantu 25 biganjemo abagabo dore ko abagore bari bahasohokeye bari batatu, babiri bari kumwe n’abagabo cyangwa abakunzi babo, undi ubona yaje kwishakira uwo bahuza urugwiro.
Muri abo 25, icyantunguye kurushaho ni uko nasanzemo abagera kuri batandatu dusanzwe tuziranye mu buzima bwa buri munsi nubwo n’abo tutaziranye nasanze hari abanzi.
Ibi byatumye nisanga nk’aho nsanzwe mpamenyereye, icyakora ubwo nari maze kwinjira nasanze ababyinnyi bahawe akaruhuko k’iminota 20, hari hasigaye nk’irindwi ngo bagaruke ku rubyiniro.
Aka kabyiniro kari mu ruganiriro rw’inzu isanzwe mu gihe ahagenewe gufatirwa amafunguro ari ho hashyizwe Comptoir hose haka amatara y’amabara ariko atabuza umuntu kureba undi mu maso.
Njye n’inshuti yanjye rero twahisemo guhunga intebe zo mu ruganiriro tujya kwiyicarira ahacururizwa icyo kunywa cyane ko hari imyanya ibiri itariho abantu.
Nyuma y’iminota mike, nagiye kumva numva uvanga imiziki ashyizemo ikimeze nk’ikirango babara kuva ku icumi kugeza kuri zero ahita ashyiramo indirimbo, hahise hahinguka umukobwa usa neza, ariko wambaye utwenda tw’imbere gusa natwo ducitse ku myanya y’ibanga.
Umutekano wari wakajijwe ngo hatagira ufata ifoto cyangwa amashusho kuko abasore b’ibigango n’abatanga ibyo kunywa baba bacunga buri umwe.
Kugira ngo wumve ko biba bikomeye, n’iyo ushaka kwandikira inshuti yawe urasohoka warangiza ukabona kugaruka kuko si ibintu byemewe gukoresha telefone ababyinnyi bari mu kazi mu kwirinda ko hafatwa amashusho.
Nk’utari uzi amategeko, sinzi uwanyandikiye ngira ntya ndamusubiza, habuze gato ngo telefone bayinyambure, bambwira ko mbaye ndi gufata amafoto nayitanga bakayisibamo ibintu byose bakabona kuyinsubiza ariko na bwo bagahita banyirukana.
Mu gihe nari nkitangarira ayo mategeko, uwa mbere wari uketsweho gufata amashusho yahise asohorwa, asabwa gutanga telefone ye bagasiba ibintu byose birimo.
Mu gihe rero nari ndangariye ibyo byose byabaye mu minota y’indirimbo ya mbere, nagiye kubona mbona abandi bakobwa bane bakurikiye uwa mbere na Bo barinjiye umwe ku wundi.
Bose bari bahurije ku kwambara utwenda tw’imbere ariko na two baraciye ahagaragaza imyanya y’ibanga, ari na ko babyina binyonga bikomeye.
Uretse kubyina binyonga, banyuzagamo bagakoranakoranaho, ari na ko bafatanya gukuranamo imyenda kugeza bose basigaye bambaye ubusa buri buri, babyinana imbyino zituma bereka abakiliya ubwambure bwabo.
Byagiye kugera nko ku ndirimbo ya gatatu noneho batangiye kwirara mu bakiliya, umukobwa wambaye ubusa araza akakwikaraga imbere, agafata amaboko yawe akayakoza ku myanya y’ibanga ye mu munota nk’umwe ati “Ngaho mpa Felicitation.”
Kuva ku note ya 500 Frw kugeza ku madorali barayakira ariko kandi n’iyo utayafite mu ntoki aguha nimero ukoherezaho.
Aba bakobwa babarirwa hagati y’imyaka 21-28, nkomeje kukubwira muri rusange wagira ngo njye nari nasohotse, hoya rwose nari ngihari pe.
Ku ndirimbo ya kane, wa musore w’inshuti yanjye uhamenyereye yahamagaye umukobwa umwe aramubwira ati genda wegere uriya wicaye kuri ‘Comptoir’ ubwo nahise mbibona ko ari njye.
Aho nari nicaye icyoba cyantashye ariko nk’umugabo wifuzaga kumenya niba ibyo ndi kubona ari ukuri namuretse araza, ntabwo yabyinnye n’amasegonda atanu, ishwi da! Yahise anyegera afata amaboko yanjye atangira kuyakoresha mu mabere.
Mu gihe nari nkibaza niba ibyo mbonye ndi kurota, undi mwana w’umukobwa mwiza byanagaragaraga ko ari we muto muri bo, na we yahise ansatira noneho ntawe umwohereje, na we kimwe n’uwa mbere 2000 Frw byanjye abikenyereraho nka ‘Felicitation!’
Aba bakobwa baba basimburanwa ku bagabo bicaye muri aka kabyiniro umuhaye ‘Felicitation’ agahabwa rugari mu gukora aho ashaka ku mubiri w’umubyinnyi.
Nta saha yo gufunga ihaba
Nyuma yo gusubira mu rwambariro, ba bakobwa uko ari batanu bagiye kuruhuka noneho hatangira kwinjira umwe umwe agahabwa indirimbo enye zo gushimisha abakiriya, ari na ko asubiramo bimwe bakoraga mbere ari benshi.
Ubwo bari bamaze kubyina bose, byari bimaze kuba Saa Cyenda za mu gitondo, nahise mpamagara ya nshuti yanjye ndayibaza nti ese hano ntabwo bafunga, arampakanira ati “Egoko maze ubu ni bwo batangiye, hano bafunga Saa Moya za mu gitondo abantu bashizemo.”
Namubajije ibigiye gukurikira ambwira ko bagiye kongera kubyina ari batanu mbere y’uko buri umwe yongera gusubiramo.
Uwari amaze kunanirwa yari njye, nahise mubwira nti iryo mbonye rirahagije reka ntahe Isi yanyu ndayisezeye niwongera kuhambona uzanyivune.
Uyu musore w’inshuti yanjye yaransetse cyane ati abandi ntibasiba hano kuva ku wa Kane kugeza ku Cyumweru (iminsi aka kabyiniro gakora).
Ni uko nikubuye ndasohoka, gusa icyantunguye ni uko ku muryango nahasanze abandi barenga 10 bifuza kwinjira babyiganira ku muryango, njye mba mpavuye ntyo, nti sinjye wahera.
Ibya Kigali bimenywa n’abayituye!
Ibyo wamenya kuri utu tubari
Utubari nk’utu ntitumenyerewe mu Rwanda, ariko mu bihugu bimwe na bimwe turahaba. Ni two twitwa Strip Club. Usangamo inkumi z’ikimero zibyinira abagabo cyangwa se abasore bateruye ibyuma, bisize Vaseline umubiri ushashagirana, na bo babyinira ab’igitsina gore.
Mu Rwanda, ntitwemewe kuko kuba umuntu yajya mu ruhame, ni ukuvuga ahantu hateraniye abantu akambara ubusa, bifatwa nko gukora ibiterasoni kandi bihanwa n’amategeko. Ngira ngo mwibuka inkubiri yaturutse kuri Mugabekazi Liliane mu 2022.
Usibye no mu Rwanda n’ahandi mu bihugu nk’iby’Abayisilamu, gukora ibintu nk’ibyo ni amahano ndetse ubigaragayemo ashobora guhanishwa igihano gikaze.
Gusa nugera mu Burusiya, mu Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles, mu Budage, mu Mijyi yindi nka Budapest, muri Leta zimwe na zimwe za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho abantu barishyira bakizana, bakihera ijisho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!