Ni ikanzu yari isanzwe iri mu Nzu ndagamurage ya Ripley’s Believe It Or Not izwiho kuba ariyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishyirwamo ibintu bitangaje cyane. Iyi kanzu yambawe Kim Kardashian yayambaye nyuma yo kuyikodesha.
Ubusanzwe yambawe na Marilyn Monroe mu 1962 ubwo yaririmbiraga John F. Kennedy wari Perezida icyo gihe amwifuriza isabukuru nziza. Yaguzwe mu cyamunara miliyoni 4, 8$ mu 2016.
Kim Kardashian yayambaye atambuka ku itapi itukura ya Met Gala iheruka kuba muri Gicurasi ubwo yanaserukanaga muri ibi birori na Pete Davidson basigaye bakundana.
Iyi kanzu Kim Kardashian yarayambaye arenzaho ikote ry’umweru ryari rifunguye ndetse yaryambariye munsi y’ibitugu ku buryo intugu zose n’agatuza byari hanze.
Abantu bari babanje kugira ngo ni uyu mugore wahisemo kuyambara gutya, gusa mu mashusho yagiye hanze agaragaza ko yari yayigabanishije ahari imashini izamuka mu mugongo agashyiramo utudodo kugira ngo imukwire neza, ntibise neza agahitamo kuyambara gutyo.
Aya mashusho akijya hanze abantu batandukanye bavuze ko ibyo Kim Kardashian yakoze ari ugutesha agaciro iyi kanzu.
Umwe mu bakoresha Twitter yanditse agaragaza ko kwambara iyi kanzu kwa Kim Kardashian ari igitekerezo kibi yagize.
Undi yamwuganiye agira ati “Ukuntu yabwiraga itangazamakuru ukuntu byamuvunnye agerageza ashaka uko yamukwira. Ni urugero rubi ku bagore bose ku isi.”
Abandi bifashishije amafoto atandukanye bannyega Kim Kardashian, bakajya bafata amafoto y’abantu bambaye amakanzu atababereye bagakurikizaho amagambo acyurira uyu mugore, mu gihe abandi bavuze ko akwiriye gushimirwa cyane ko iyi kanzu yongeye gutekerezwa ubwo yayambaraga nyamara mu gihe cyose imaze iguzwe mu cyamunara nta wayivugaga.
Uyu mugore nta kintu aravuga kuri iyi kanzu.
Ubuyobozi bwa Ripley’s Believe It Or Not, yari yatije iyi kanzu Kim Kardashian bwatangaje ko itigeze yangirika , kandi ko uyu mugore yubahirije amasezerano bari bagiranye kuko yagombaga kuyambara iminota mike ari ku itapi itukura akaba ari ko yabigenje.
Ikindi bwavuze ni uko yari yemerewe gukora impinduka nke kugira ngo imukwire neza. Bwatangaje kandi ko iyi kanzu yari isanzwe ifite ikibazo kuva ubwo bayiguraga mu cyamunara mu 2016.
Iyi kanzu yakozwe mu myaka 60 ishize n’abahanzi b’imideli, Jean Louis afatanyije na Bob Mackie.
Kim completely ruined the dress. Look at the fuckin jewels torn off. I just can't I gotta log off or my blood pressure. https://t.co/VvoczIRzmB
— m (@filmdaenerys) June 13, 2022
Idk why everyone is surprised that the dress made for Marilyn Monroe was returned back damaged…. Her and Kim K are not the same size… she said it didn’t fit…
— Jasmine (@JazziiFaee) June 14, 2022
sick to my stomach like how could @KimKardashian be okay with ruining this precious piece of art. This dress will never be the same. https://t.co/hc7RhcltoO
— LEILANI (@leiiilaaanii) June 14, 2022
kim better not even THINK about wearing this dress pic.twitter.com/IFnDfy3zNQ
— Animation Domination (@AniDom) June 16, 2022
kim better not even think about wearing this dress pic.twitter.com/amjtarSouw
— Javier Manríquez (@guororororoi) June 15, 2022
kim better not even THINK about touching this dress pic.twitter.com/7QNe6Xdin9
— nat (@kendalIrcy) June 15, 2022





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!